Bamwe mu baturage bakatiwe n’inkiko bagahabwa igihano nsimburagifungo mu mirimo y’inyungu rusange barishimira igihano bahawe ngo kuko bituma babona uko bakora imirimo ibateza imbere bo n’imiryango yabo
Ibi byagarutsweho na bamwe mu abagororwa bakatiwe n’inkiko igihano nsimburagifungo, ubwo kuri uyu wa Gatandatu hatangizwaga ku mugaragaro imirimo y’ inyungu rusange kubahamijwe ibyaha n’,inkiko.
MUKAPASIKA Rusi wakariwe gufungwa amezi 6 ariko agahabwa gukora imirimo y’inyungu rusange ,avuga ko nta ko bisa kuba ataragiye muri gereza akaba akora ataha iwe.
Yagize ati:”Turashima iyi gahunda cyane kuko nahamijwe icyaha ubu mba mfungiye i Kibungo nta muntu ungeraho. Nyamara aha ndakora ngataha mu rugo nkanenya uko abana biriwe njabashakira ibyo barya ubuzima bugakomeza. Ikindi ni uko nkora iminsi itatu mu buryo indi minsi nkora ibikorwa byange bibyara inyungu birimo n’ubucuruzi nakoraga”.
Yakomeje agira ati:”Urumva ko rero iki gihano tugikora tutinuba kuko cyaturitse ku mskisa yacu ariko kizamo kutworohereza kuruta kujya mu magereza”.
MUGISHA ALex utuye mu Murenge wa Tabagwe yavuze ko ibi ntaho bihuriye no kuba umuntu afungiye mu igororero.
Ati:”Ubu nshobora kuba bakora imirimo ushobora ku nteza imbere kandi ibi biba bigiye k’ umuntu uri mu igororero, dukora iminsi 3 mu icyumweru Indi tukikorera uranatembera ukajya aho ushaka iyo utanyuranyije n’itegeko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’ abaturage MUREKATETE Juliet avuga ko ibi bikorwa biri gufasha mu iterambere muri rusange.
Yagize ati:”Abarangiza ibihano bari gutanga umusanzu ukomeye mu byiciro bitandukanye.Turabakoresha muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, aho bakora mu guhinga imboga no gukora indi mirimo yagatwaye ingengo y’imari.Barakora mu bikorwa byo kubakira abatishoboye ,kwimakaza isuku n’ibindi”.

CG EVALISTE Murenzi umuyobozi w’urwego rw’Igihugu Rushinzwe igorora RCS, yasabye abakatiwe n’inkiko igihano nsimburagifungo kwitwararika birinda ibyaha.
Yagize ati:”Iyi gahunda ya leta yo gushyiraho ibihano nk’ibi bifite inyungu nyinshi.Kurimwe mwahamwe n’ibyaha iki gihano gutuma mwikosora ariko bikaruta ko mwaba mugorirerwa mu igororero ,kuko mukora mutaha mu miryango yanyu bityo mugakurikiranira hafi imibereho yayo”.
Ati:”Ikindi ni uko abo mwakoreye ibyaha babona ko koko ko muri guhanwa ndetse n’ubujyanama bw’abavandimwe banyu mukabubona.”
Yakomeje abasaba kubahiriza amabwiriza birinda kongera kugongana n’ amategeko.
Ati:”Ati turabasaba rero kubahiriza ibyo musabwa gukora.Mugakora iminsi itatu mu cyumweru nkuko biteganywa.Igihe muri kurangiza igihano cyanyu kandi mugomba kwiga mukiyibutsa ibyatumye mukatirwa n’inkiko mukanazinukwa burundu gusubira mu byaha”.
Urwego rushinzwe igorora mu Rwanda ruvuga ko ibikorwa nkibi biri gikorwa horya no hino mu gihugu.Mu Akarere ka Nyagatare hari abategerejwe muri iyi mirimo bagera kuri 609,kugeza ubu abatangiye gukora iyi mirimo akaba ari 186.


