U Rwanda na DRC byemeye gukuraho inzitizi zabangamiraga igerwaho ry’amahoro

October 23, 2025

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutera intambwe igana ku gukuriranaho ibibangamiye buri ruhande mu kugera ku mahoro arambye.

Ibi birimo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze ijenoside yakore  Abatutsi mu Rwanda mu  mwaka 1994 ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ingingo z’umutekano ziri mu masezerano ya Washington ruzwi nka JSCM.

Iyi nama yabaye hagati yo ku wa Mbere tariki ya 21 no ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2025, nyuma y’iyaherukaga kuba hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri.

Massad Boulos yagize Ati: “SCM yateye intambwe mu gushyira imbere igitekerezo cy’ibikorwa kigamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, gushimangira umutekano mu karere no gufungura amahirwe y’iterambere ry’ubukungu.”

Guverinoma ya Amerika mu itangazo yasohoye, yavuze ko abagize urwego rwa JSCM banongeye gushimangira umuhate wabo kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare (OPORD).

Iyi OPORD n’iyo shingiro rya gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR yumvikanyweho mu nama ya JSCM yo muri Nzeri.Biteganyijwe ko inama ya kane ya ruriya rwego izabera i Washington hagati y’itariki ya 19 n’iya 20 Ugushyingo.

Kinshasa na raporo z’inzobere za ONU bishinja u Rwanda gufasha M23 mu kuyiha ibikoresho, abasirikare babarirwa mu bihumbi no kuyobora ibikorwa byayo ku rugamba (“command and control”). U Rwanda rurabihakana.

Kigali n’izo raporo z’inzobere za ONU binashinja DRC gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Kinshasa na yo irabihakana.

U Rwanda rushimangira ko rwagiye muri aya masezerano kubera inkeke ku mutekano warwo ziterwa n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa DRC urwanya ubutegetsi bwarwo. Aya masezerano y’amahoro ateganya ko ugomba kurandurwa.

Biteganyijwe ko akanama k’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano y’amahoro kazongera guterana mu nama yako ya kane nyuma y’inama y’urwego ruhuriweho rw’umutekano rwo guhuza ibikorwa – yo iteganyijwe ku itariki ya 21 n’iya 22 y’uku kwezi.

Perezida w’Amerika Donald Trump yakomeje gusubiramo ko “intambara ya Congo n’u Rwanda” ari imwe muri nyinshi zo ku isi yarangije kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka, nubwo ingabo za DRC na M23 bakomeje kwitana ba mwana mu bitero bya hato na hato.

M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba, birimo n’imijyi ya Goma na Bukavu.

Ivomo : RFI na radio Okapi

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuyahudikazi yatunguranye ashyingiranywa n’umusilamu

Next Story

Umugore yishe abana be abajugunya mu mugezi

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop