Umuyahudikazi yatunguranye ashyingiranywa n’umusilamu

October 23, 2025

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ibyo benshi bafataga nk’ibidashoboka nyuma yuko umukobwa w’umuyahudi akundanye bikavamo no gushyingiranwa n’umusore w’umusilamu kandi ibyo bikaba mu gihe intambara ishingiye mu madini yari irimo ica ibintu mu burasizuba bwo hagati .

Muri Kanama 2021, ubwo umujyi wa Kabul wafatwaga n’Abatalibani, amafoto y’abantu bihambiriye ku ndege cyangwa bicaye hasi barira yacicikanye hirya no hino ku isi yose.

Muri uwo mwijima w’amaganya, hari urumuri rwarasiye mu mutima wa Safi Rauf, umusore wavukiye mu nkambi y’impunzi, waje kuba umusirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Safi, wari usanzwe afite umutima w’impuhwe, yahise atangira igikorwa cyo gufasha inshuti n’abakozi bagenzi be bari basigaye muri Afghanistan. Ibyo yatekerezaga nk’igikorwa gito byaje gukura biba umutima wa benshi, aho amagana y’abantu baje gutabarwa n’itsinda rye ryakoreraga i Washington D.C.

Ni no muri urwo rugendo rwo gutabara abandi, mu mwuka w’umuhate n’ubumuntu, aho Safi yahuriye n’umuyobozi w’ikinamico w’umuyahudikazi, Sammi Cannold.

Sammi yari yahangayikishijwe n’umuryango w’inshuti ye wari mu kaga i Kabul. Yumvise inkuru y’itsinda rya Safi kuri televiziyo, amwandikira amusaba ubufasha.

Mu gusubiza, Safi yamubwiye ko ikintu cyiza yashobora gukora ari ukuza i Washington akifatanya n’abakorerabushake.

Uko niko Sammi, atitaye ku gutinya cyangwa kubura ubumenyi, yafashe gariyamoshi, yisanga mu biro byuzuye abahoze mu gisirikare n’abandi bafasha izi mbabare. Yahise asanga ubumenyi bwe mu micungire y’amakuru n’itumanaho ari ingenzi muri uru rugendo barimo.

Icyo gihe, ntiyari azi ko icyo gikorwa cy’ubutabazi cyari kuzasiga izina rye ryanditse ku mutima w’uwo bazaba abashakanye.

Mu masaha akomeye y’ijoro, ubwo bari bategereje ko abatarwaga banyura ku mabariyeri y’Abatalibani, ni bwo urukundo rwabo rwatangiye gukurira mu bwoba no mu cyizere. Sammi yabwiye BBC ko yibuka ko icyo gihe yibazaga ati: “Ese koko nzashakana n’uyu musore?”

yyy

Nyamara inzira y’urukundo rwabo ntiyari yoroshye. Safi yakuriye mu muryango ukomeye ku mahame ya Islam, mu gihe Sammi ari Umuyahudikazi ukunda umuco w’ubuhanzi. Amadini yabo yari nk’inkuta zitagombaga kurebana, ariko umutima wabo ntiwabyitayeho.

Ubwo Safi yasubiraga muri Afghanistan gutabara abandi, yaje gufatwa n’Abatalibani. Icyo cyabaye ikigeragezo gikomeye kuri Sammi, ariko cyanatumye amenya ababyeyi ba Safi, abigarurira umutima wabo n’ubwubahane. Iminsi 105 nyuma y’ifungwa rye, Safi yararekuwe, yongera guhura n’umukunzi we bari baratandukanijwe n’intambara.

yyy

Ubukwe bwabo bwabaye nk’ihuriro ry’umuco n’idini, aho imbyino z’Abanyafuganisitani zahuriranye n’imigisha y’Abayahudi. Uwo munsi, amajwi y’ibyishimo yasimbuye amasasu n’amaganya yo mu myaka yashize.

Ivomo ; BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Tanzania : Utavuga rumwe n’ubutegetsi yafunzwe yagiye kumva urubanza rwa mugenzi we

Next Story

U Rwanda na DRC byemeye gukuraho inzitizi zabangamiraga igerwaho ry’amahoro

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop