M23 yikomye ibikorwa by’ubushotoranyi bya DRC

October 22, 2025

Umutwe wa M23 urashinja guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurenga ku masezerano y’agahenge bagiranye, ndetse no guhonyora  ibiganiro bya Doha.

Ibi uyu mutwe wabitangaje nyuma y’uko  ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo rigabye  ibitero mu duce dutuwe cyane n’abaturage two muri za Teritwari za Masisi na Walikale, zikoresheje drones z’intambara.

Binyuze ku muvugizi wa M23 ;Lawrence Kanyuka yavuze ko byagabweho ibitero mu duce twa Nyarushyamba muri Teritwari ya Masisi na Kashebere ho muri Walikale, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ukwakira 2025.

M23 yashinje Leta ya RDC kwica amasezerano y’agahenge bagiranye, ndetse no gukecyerensa ibiganiro bya Doha, ibyo uyu mutwe wise ko Kinshasa ikomeje kugaragariza Isi ko itifuza gukemura amakimbirane bafitanye mu mahoro.

Ibi bitero birakurikira ibyo ingabo za Leta zagabye mu duce twa Mpeti na Nzibira ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira, zikoresheje drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika ya Demokasi ya Congo(FARDC) kandi buherutse gutangaza ko amakuru yakwirakwiye avuga ko hari kwimurwa intwaro z’igisirikare ziri Uvira ari ibinyoma.

Uyu mwuka mubi ukomeje kuzamuka mu gihe tariki   30 Ukwakira 2025, hateganyijwe  inama izabera   mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, izaba igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokasi ya  Congo ndetse n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari .

Ivomo : Kivu 24 News na Great Lakes Eye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

CAF yatanagaje abahataniye ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza uyu mwaka

Next Story

Burundi :Umugore w’abana umunani yishwe ajugunywa mu gihuru

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop