Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2025, aho abakinnyi barimo Victor Osimhen , Mohammed Salah , ndetse na Achraf Hakimi bari mu bahabwa amahirwe.
Urutonde rw’abakinnyi 10 bagomba guhatanira iki gihembo ruranarimo abakinnyi batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye. Muri bo harimo Frank Anguissa wo muri Kameruni, Fiston Mayele w’Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Bouanga w’Umunya-Gabon, Serhou Guirassy w’Umunya-Gineya, Oussama Lamlouki w’Umunya-Maroke, Iliman Ndiaye w’Umunya-Senegal, na Pape Matar Sarr w’Umunya-Senegal.
Muhammed Salah, umukinnyi wa Liverpool, nawe ni umwe mu bakandida bahabwa amahirwe kuri iki gihembo nyuma yo gutsindira iyi kipe ibitego 34 no agatanga imipira 23 yavuyemo ibitego mu mikino 52.
Yabaye inkingi ya mwamba mu ikipe ya Liverpool, aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.Achraf Hakimi, umukinnyi wa Paris Saint-Germain, yagaragaje imbaraga mu kibuga, atsinda ibitego 9 kandi agatanga imipira 12 yavuye ibitego mu mikino 48 kandi ari myugariro.
Hakimi yegukanye ibikombe 4 muri PSG birimo Ligeu 1 na UEFA Champions League, byatumye yinjira mu bahatanira iki gihembo gikomeye.Uzegukana iki gihembo azatorwa n’abagize komite a ya CAF, igizwe n’abakinnyi b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika, abanyamakuru, ndetse n’abatoza n’abayobozi b’amakipe y’igihugu.
Igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2025 kizatangirwa mu muhango wa CAF Awards 2025, aho hazatangwa ibihembo mu byiciro bunyuranye, harimo n’imikino y”abagore. Icyakora, aho iki gikorwa kizabera nti hari hatangazwa.
Umukinnyi w’umwaka: Andre-Frank Zambo Anguissa (Napoli & Cameroon), Denis Bouanga (Los Angeles FC & Gabon), Serhou Guirassy (Borussia Dortmund & Guinea), Achraf Hakimi (Paris St-Germain & Morocco), Oussama Lamlioui (Renaissance Berkane), Fiston Mayele (Pyramids & DR Congo), Iliman Ndiaye (Everton & Senegal), Victor Osimhen (Galatasaray & Nigeria), Mohamed Salah (Liverpool & Egypt) na Pape Matar Sarr (Tottenham Hotspur & Senegal).
Abahataniye igihembo cy’umuzamu w’umwaka : Yassine Bounou (Al Hilal & Morocco), Aymen Dahmen (CS Sfaxien & Tunisia), Marc Diouf (TP Mazembe & Senegal), Edouard Mendy (Al-Ahli & Senegal), Munir Mohamedi (RS Berkane & Morocco), Stanley Nwabali (Chippa Utd & Nigeria), Andre Onana (Trabzonspor & Cameroon), Ahmed El Shenawy (Pyramids & Egypt), Vozinha (Chaves & Cape Verde) na Ronwen Williams (Mamelodi Sundowns & South Africa).
Ivomo : Arise News na CAF Website .