Umurusiyakazi yasanzwe yibera mu ndake yo mu ishyamba n’abana be

October 22, 2025

Mu mujyi wa Gokarna mu Buhinde, havumbuwe inkuru itangaje y’umugore w’Umurusiyakazi witwa Nina Kutina, wabanaga n’abana be babiri b’abakobwa mu buvumo buri mu ishyamba hafi y’uwo mujyi ririmo n’inyamaswa z’inkazi.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko polisi ibonye umwana w’imyaka itandatu atambaye inkweto agenda mu ishyamba.

Akimara kubazwa, uwo mwana yagaragaje ko ari kumwe na nyina na mushiki we w’imyaka itanu. Polisi ubwo yageraga aho bari, yahasanze ubuzima butangaje: ubuvumo bwari bwarahindutse inzu, bwubatse hifashishijwe ibikoresho birimo ibiti n’amababi.

Muri ubu buvumo bwubatswe harimo ibikoresho byo gutekesha, iby’isuku, n’iby’imyidagaduro abana bakunda.Madamu Kutina, w’imyaka 40, yatangaje ko bahisemo kubana n’urusobe rw’ibinyabuzima nyuma y’urupfu rw’umuhungu we mukuru Dmitry, wapfiriye mu mpanuka muri Nzeri 2024.

Ati: Twashakaga ahantu twisanzurira, aho abana banjye bashobora kwiruka ku mucanga, bakamenya isi batagombye kubaho mu nyubako za panele za Moscou.”

Nubwo bari batuye mu ishyamba, Nina avuga ko babaga hafi y’umujyi ku buryo bashoboraga kugura imbuto. Avuga ko abana be batigeze barya inyama kuva bavuka kandi ko batigeze barwara.

Aho yabwiye BBC  ati :“Abana banjye nabareraga mu buryo karemano. Nta miti, nta baganga, ariko twari bazima,”.

Polisi yagize impungenge ku buzima bw’abo bana, bemeza ko iryo shyamba ryari rituwemo n’inzoka, inyamaswa z’inkazi, ariko Nina yabisubije yivuga ati: “Mu myaka myinshi tumaze, abantu ni bo twatinye gusa.”

Mu buvumo Madamu Nina Kutina yabagamo hamwe n’abana be, harimo agace gato kari hagati y’imizi y’igiti. Muri ako gace, hari harimo ibyuma bikoreshwa mu guteka, igikapu cy’umwana, n’ibindi bikoresho bitandukanye, harimo n’imitako.

Gusa, ikibazo cy’ibyangombwa bye byari byararengeje igihe cyatumye umuryango we ushyirwa mu kigo cy’abimukira. Nina avuga ko ubwo yari muri iyo centre, abana be barwaye, bakabura vitamini ndetse bagaterwa n’imbeho n’aho hantu batamenyereye, ibintu atigeze abona mu buvumo.

Yavuze ko ubwo yari agitegereje ubufasha bwa ambasade y’u Burusiya mu Buhinde, ubuzima muri iyo centre bwamubereye bubi kurusha ubuvumo.

Nyuma ya Nzeri, Madamu Kutina n’abana be basubijwe mu Burusiya. Ubu bari i Moscow, aho avuga ko atazajyana abana be ku ishuri, ahubwo azabigishiriza mu rugo. Avuga kandi ko ari umwarimu wabyigiye, akaba n’umunyamuziki, n’umuhanga mu bugeni.

Kutina yamenyekanye nk’umubyeyi udasanzwe, ukunda ubuzima busanzwe butarimo ikoranabuhanga, akishimira ko abana be bamaze gusura ibice bitandukanye ku isi birimo Thailand, Nepal, Costa Rica n’ahandi.

Ivomo ; BBC .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwari umuganga mu gihe cya Jenoside yakorewe  Abatutsi yasabiwe igifungo icya burundu

Next Story

Taylor Swift ari gutezwa ingaru nyuma yo gushishura indirimbo

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop