Uwari umuganga w’imyaka 70 ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yasabiwe igifungo cya burundu mu rubanza ruri kubera i Paris, mu Bufaransa nubwo avuga ko yarokoye aho kubica nkuko abishinjwa.
Umunyarwanda Sosthène Munyemana, yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu n’umushinjacyaha mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwa Paris, mu Bufaransa, aho akurikiranyweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ni urubanza rwongeye gusubukurwa nyuma y’amezi atandatu hatangiye kumvwa ubujurire, nyuma y’uko muri 2023 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko rwa Cour d’assises ruri i Paris.
Munyemana, uzwi nk’inzobere mu kuvura abagore batwite, ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yari afite isura yituje ubwo yageraga mu rukiko kuri uyu wa Kabiri, akikijwe n’abajandarume bamurinda, yambaye amapingu.
Mu masaha arenga atatu, abahagarariye ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo n’imiryango nka Ibuka, FIDH na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda, bahaye urukiko ubuhamya bukomeye basaba ubutabera buhamye, aho bavuze ko “uruhare rwa Munyemana rutagomba gusibwa n’uko yaba yarokoye bamwe.”
Umwe mu bunganira impande z’abarokotse yavuze ati: “Gukiza umuntu umwe ntibihindura ukuri ku ruhare yagize mu iyicwa ry’abandi benshi.”
Umushinjacyaha, mu ijambo rye ryatwaye amasaha atatu, yagaragaje ko Munyemana atari umuganga gusa, ahubwo ko yari mu bantu b’icyubahiro bafite ijambo rikomeye mu buyobozi bwa Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside.
Yanavuze ko yari inshuti ya hafi ya Jean Kambanda, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, nawe wakatiwe igifungo cya burundu.
Yagize ati: “Uyu mugabo yari umwe mu bateguye Jenoside. Igihano kimukwiye ni igifungo cya burundu kugira ngo ababuze ababo baruhuke ku mutima.”
Urubanza rurakomeje, aho biteganyijwe ko ku wa Gatatu hazatangwa umwanzuro wa nyuma ku ruhande rwa Munyemana n’abamwunganira. Umwanzuro wa nyuma uteganyijwe gutangazwa ku wa Kane nijoro.
Ni urubanza rufite umwihariko mu mateka y’ubutabera bw’u Bufaransa, bijyanye nuko rumaze kwakira abatangabuhamya bagera kuri 200, barimo 69 baturutse hanze y’iki gihugu.
Ivomo : BBC Gahuza.