Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, Mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kitaleba hafi y’ahazwi nka Asili Farm ku muhanda munini wa Kampala–Gulu, habareye impanuka ikomeye yatumye abantu 63 bapfiraho, abandi benshi barakomereka bikabije.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri iki gihugu, SP Michael Kananura, kuri uyu wa 22 Ukwakira, impanuka yabaye saa sita n’iminota 15 z’ijoro , ihuza imodoka enye: bisi ya Nile Star Coaches ifite pulake UBF 614X yavaga i Kampala yerekeza i Gulu, indi bisi ya Planet Company ifite pulake UAM 045V yavaga i Gulu yerekeza i Kampala, imodoka ya Tata Lorry ifite pulake UBK 647C, ndetse na Toyota Surf ifite pulake CGO 5132AB 07.
Ipereza ry’ibanze ryagaragaje ko bisi ya Nile Star yashakaga kunyura kuri Tata Lorry, mu gihe n’iyi bisi ya Planet yari igerageza guca kuri Toyota Surf yari iri imbere yayo [kudepansanya]. Ibi bikorwa byombi byabaye icyarimwe mu nzira imwe, bituma za bisi zigongana kandi zari zifite umuvuduko mwinshi.
Mu gihe umwe mu batwaye bisi yageragezaga kugabanya umuvuduko ngo ahunge impanuka, izi modoka zahise zisanga zikoze impanuka y’inkurikirane. Zimwe zirenga umuhanda, izindi zirakubitana mu buryo bukomeye, zose zisigara zangiritse bikomeye.
Iyi mpanuka yahise ihitana abantu 63,kandi nkuko polisi yabitangaje aba bose bari muri izi modoka ndetse ko nta munyamaguru wari uyu muhanda zakoreyemo impanuka. Abandi benshi bajyanwe mu bitaro bya Kiryandongo no mu bindi bitaro bikikije aho byabereye kugirango bakomeze kwitabwaho.
Polisi yatabaye mu buryo bwihuse, ishyira imbaraga mu gukiza abarokotse no gutwara imibiri y’abitabye Imana ku buruhukiro bwa Kiryandongo, aho hakomeje gukorwa isuzuma n’igenzura ry’amazina yabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Polisi y’Umutekano wo mu muhanda yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, inifuriza abakomeretse gukira vuba. Banagarutse ku kamaro ko gutwara ibinyabiziga neza, cyane cyane kwirinda kudepansa (gushaka gusiga imodoka iri imbere kandi muri cyerekezo mu gihe utabanje kugenzura umutekano w’imbere yayo), nk’imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka mu gihugu cya Uganda.
Ivomo : Daily Express.