Uwayoboye u Bufaransa yamaze gushyirwa mu gihome

October 21, 2025

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2025, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yagejejwe muri gereza ya La Santé i Paris, aho agiye gutangira igifungo cy’imyaka itanu.

Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu Perezida wabaye ku butegetsi ajyanywe gufungirwa ibyaha yahamijwe n’urukiko, birimo kwakira amafaranga atemewe yakoreshejwe mu kwiyamamaza, aho bikekwa ko yaturutse kuri nyakwigendera Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya.

Sarkozy, w’imyaka 70, yayoboye u Bufaransa kuva muri 2007 kugeza mu 2012. Yageze ku irembo rya gereza saa 9:40 za mu gitondo, arinzwe bikomeye, atwawe n’imodoka y’umutekano, ari kumwe n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy.

Yahawe icyumba cyihariye gifite metero kare icyenda, kirimo ubwiherero, ubwogero, ameza na telefoni ke. Azaba yemererwa kujya hanze akora imyitozo isaha imwe ku munsi, ari wenyine.

Sarkozy yavuze ko adakeneye ubuvuzi bwihariye, ndetse ko akomeje guhagarara bwuma. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter) mbere yo kujya muri gereza, yavuze ati: “Ukuri kuzatsinda, ariko igiciro cyabyo kizaba kiremereye. Ntimungirire impuwe. Icy’ingenzi ni uko ndi kumwe n’umuryango wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo ari uwahoze ari Perezida ufunzwe, ahubwo ni umugabo w’inzirakarengane.”

Uyu mugabo wigeze kuba icyamamare muri politiki y’u Bufaransa, yaherukaga kwakirwa na Perezida Emmanuel Macron mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu Élysée Palace, mu mpera z’icyumweru gishize.

Macron yavuze ko kumwakira byari ibisanzwe, nk’uko byakorwa kuri buri wese wigeze kuyobora igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera Gérald Darmanin nawe yatangaje ko azasura Sarkozy muri gereza, areba uko afashwe ndetse n’umutekano we. Yagize ati: “Sinshobora kwirengagiza akababaro k’umuntu.”

Umuhungu wa Sarkozy, Louis w’imyaka 28, yasabye abantu kuza gushyigikira se. Abantu barenga 100 bateraniye hanze ya La Santé. Undi muhungu we, Pierre, we yasabye ubutumwa bw’urukundo gusa, avuga ati: Ntakindi nshaka usibye kumwereka urukundo. Ndabasabye.”

Nubwo yahamijwe ibyaha, Sarkozy yamaze kujurira, bityo akomeje gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko bidasubirwaho ruzafata icyemezo cya nyuma.

Ni umwe mu bayobozi bake cyane b’Abafaransa bagejejwe muri gereza, nyuma ya Philippe Pétain wafunzwe azira gukorana n’Abanazi, ndetse na Louis XVI wiciwe ku karubanda mu 1793.

Ivomo : BBC na Al Jaazera .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahawe agera kuri 1,000,000 Frw n’Itorero rya Fidèle Masengo

Next Story

Abanyarwanda 277 batashye mu Rwababyaye, U Rwanda rwakiriye abandi

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop