U Bufaransa bugiye kwiga ku bibazo bya DRC na M23

October 21, 2025

U Bufaransa bugiye gutegura inama  igamije gushaka umuti urambye ku bibazo bimaze igihe bihangayikishije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse n’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.

Iyo nama iteganijwe kuba tariki ya 30 Ukwakira 2025, ikabera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, yateguwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ku bufatanye bwa hafi n’igihugu cya Togo, gifite inshingano zo guhagararira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo by’akarere.

Itangazo ryasohowe n’u Bufaransa ntiryashyize ahabona urwego  n’amazina y’abazitabira iyo nama, ariko ryatangaje ko izaba ari urubuga rwo gushishikariza imiryango mpuzamahanga kugira uruhare rufatika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bya Congo.

Muri iyi nama hazanaganirwa ku buryo bwo gufasha ibikorwa biri gukorwa n’ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na AU mu biganiro n’ubuhuza hagati y’impande zitandukanye zishyamiranye muri RDC.

U Bufaransa buvuga ko kandi hazibandwa ku bufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho byitezwe ko ubucuruzi n’iterambere ry’akarere byaba urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Ibije mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kujujubywa n’intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, ikibazo kimaze imyaka myinshi kibangamiye amahoro n’umutekano w’abaturage.

Ku wa 14 Ukwakira 2025, Leta ya Tshisekedi na AFC/M23 basinyiye i Doha amasezerano yo guhagarika imirwano no gushyiraho urwego ruhuriweho ruzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

 Ibiganiro byabaye binyuze mu buhuza bwa Qatar, nk’igihugu kimaze igihe kiri hagati y’impande zihanganye.Uretse ibyo kandi, muri Nyakanga 2025, u Rwanda na RDC byari byasinye andi masezerano i Washington, ku bufasha bwa Amerika, agamije kugarura amahoro no kugabanya umwuka mubi wa politiki n’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Abasesenguzi mu bya politike bemeza ko iyi nama y’i Paris ifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rugoye rwo kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari, ahakomeje kurangwa amakimbirane ashingiye ku mutekano, politiki n’ubukungu.

Aba basesenguzi banasaba ko ibiganiro nk’ibi bihabwa agaciro, ariko bagashimangira ko intambwe nyayo ari ukubahiriza amasezerano aba yagezweho no gushyira imbere inyungu z’abaturage bo muri ako karere.

Ivomo : Le Parisien ,Juene Afrique ,RFI na Umuseke

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kim Kardashian arashinja Kanye West guta abana

Next Story

Umuhanzi Theo Bosebabireba yahawe agera kuri 1,000,000 Frw n’Itorero rya Fidèle Masengo

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop