Burundi : Abarwanashyaka ba CNDD –FDD banyereje akayabo k’arenga miliyoni 10

October 21, 2025

Abakozi bane mu bitaro bya Makamba bari abarwanashyaka b’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi rya CNDD –FDD bakurikiranyweho kunyereza akayabo ka miliyoni  10 z’amarundi zabaga zishyuwe n’abaje kwivuza .

Polisi yo mu Ntara ya Burunga iri mu majyepfo y’igihugu cy’u Burundi, yataye muri yombi abakozi batatu b’ibitaro bya Makamba bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amarundi;aba bose ni abarwanashyaka ba CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi .

Nk’uko amakuru yizewe aturuka imbere mu bitaro abivuga, abafashwe ni Yvonne Nizeyimana, Christophe Mugisha, ndetse na Josué ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga .

Aba bantu bose bakoraga mu ishami rishinzwe kwakira amafaranga yishyurwa n’abarwayi, aho bakekwaho kuba barakoresheje uburyo bwo guhindura no gusiba fagitire zari zamaze kwishyurwa, bagasimbuzamo andi makuru y’ibinyoma mu mashini imenyekanisha amafaranga yinjijwe.

Raporo z’iperereza ry’ibanze zigaragaza ko amafaranga agera kuri miliyoni 10 y’amafaranga y’amarundi yamaze kuburirwa irengero. Nubwo bimeze bityo, abakozi bagenzi babo bavuga ko bitari byoroshye kumenya igihe iki kibazo cyatangiriye.

Iki kibazo kije mu gihe ibitaro bya Makamba biri mu bibazo bikomeye by’umwuka mubi mu bakozi, nyuma y’ivugururwa ry’imishahara ryakozwe mu mwaka wa 2024.

Aho abakozi benshi bafite amasezerano y’akazi bavuga ko bagabanyirijwe imishahara mu buryo budasobanutse, aho bamwe bakaswe ari hagati y’amarundi 130,000 na 160,000 ku kwezi.

Makamba : three hospital staff arrested for alleged embezzling nearly 10 million Burundi francs

Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri ibi bitaro, Herbert Barashingwa, arashinjwa n’abakozi bamwe kugira imiyoborere itajyanye n’ukuri no kutagira aho ishingiye. Hari abavuga ko yahinduye imishahara nta nama cyangwa ubwumvikane n’abakozi yabayeho.

Iyi dosiye iracyari mu iperereza rya Polisi, ariko icyamaze kugaragara ni uko hari ibibazo bikomeye by’imiyoborere ndetse n’icyizere gike hagati y’abakozi n’ubuyobozi.

Ivomo : Burundi Times na Sos Media Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Donald Trump ashobora kugabanyiriza igihano P Diddy

Next Story

MU MAFOTO: Umukobwa wa Kanye West yishushanyije mu maso

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop