Burundi : Abarwaye kanseri y’ibere bakomeje gutakambira Perezida Ndayishimiye

October 21, 2025

Abagore bo mu Burundi barwaye kanseri y’ibere bari basanzwe bivuriza mu Rwanda barasaba Perezida Ndayishimiye gufungura umupaka mu gihe guverinoma ya Gitega ishinja Kigali ubushotoranyi no gushyigikira abanzi bayo.

Gufungwa kw’imipaka hagati y’u Burundi na u Rwanda gukomeje guheza abaturage benshi mu bwigunge, by’umwihariko abagore bafite indwara y’akanseri y’ibere.

Aba baturage bari basanzwe bajya kwivuza mu Rwanda iyi ndwara, ubu basigaye bajya kubushakira mu nzira ndende binyuze muri Tanzania, ibintu bibatwara amafaranga menshi n’imbaraga, kandi bikanabashyira mu kaga.

Iyi mipaka yafunzwe muri Mutarama 2024, ubwo Leta y’u Burundi yashinjaga u Rwanda gushyigikira imitwe irwanya ubutegetsi bwa Gitega, cyane cyane RED-Tabara ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Évariste Ndayishimiye yakunze kuvuga ko “amahoro y’u Burundi adashobora kugerwaho mu gihe ibihugu bihana imbibi bikiri indiri y’abanzi b’igihugu cye.” Nubwo atigeze avugira ku mugaragaro izina ry’u Rwanda, amagambo ye ashyira mu majwi Kigali.

Umwe mu bagore uri mu barwaye akanseri y’ibere mu mujyi wa Bujumbura, yabwiye ikinyamakuru Sos Media Burundi dukesha iyi nkuru ati:

“Hashize imyaka itanu bambwiye ko ndwaye. Icyo gihe kujya i Kigali byari ibintu bisanzwe. Nubwo kwivuza byari bihenze, urugendo rwo ntirwatwaraga byinshi. Ubu njya kunyura muri Tanzania. Birarambirana, bigasaba amafaranga menshi, kandi ndwaye.”

Uyu nk’abandi benshi bafite uburwayi bukomeye, asaba ko ikibazo cy’imipaka cyakemurwa vuba:

“Abantu bavuga ngo wivurize hano, ariko ntibaba bazi uko kuba mu rugo rurimo umurwayi bigorana. Dusaba Leta nk’umubyeyi kutarebera mu ndorerwamo y’inyungu za politiki gusa, ahubwo ikadutekerezaho nk’abantu bakeneye ubufasha bwihuse.”

Undi murwayi, wiswe G.K., usanzwe afatira  mu Rwanda iyi miti igabanya ubukana bw’uburwayi, nawe atanga ubuhamya:

“Iyo ndwara bambwira ko nyifite bwa mbere, abana banjye bari bato cyane. Umugabo wanjye yarankomeje, tukajya i Kigali kwivuza. Ubu ndakurikiranwa n’abaganga, ariko urugendo rwabaye nk’igihano. Kwambuka muri Tanzania ni urugendo rurerure kandi rutwara byinshi.”

Ku ruhande rwa politiki, umubano hagati y’ibi bihugu byombi warushijeho kuzamba nyuma ya Mutarama 2024, ubwo u Burundi bwatangazaga ko bufunze imipaka kubera ibyo bwise “ibikorwa by’ubushotoranyi” bituruka i Kigali.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibyo rushinjwa, rusaba ibiganiro by’amahoro, ariko kugeza ubu ntacyo byatanze.

Ivomo : SOS Médias Burundi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ali Kiba yasabye abasheshe akanguhe kwigira kuri Raila Odinga

Next Story

Donald Trump ashobora kugabanyiriza igihano P Diddy

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop