Ali kiba, yasabye abantu bageze mu zabukuru, cyane cyane abarengeje imyaka 80, kugira ibyishimo no kwishimira ubuzima, abinyujije mu magambo yuje agahinda yo kunamira nyakwigendera Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku izina rya Ali Kiba, yatangaje ubwo yari i Nairobi aho ategerejwe kuririmba ku itariki ya 19 Ukwakira 2025, yavuze ko kugira imyaka myinshi ari umugisha udakwiye gufatwa nk’impano isanzwe.
Yavuze ati : “Iyo umuntu ageze ku myaka 80 cyangwa hejuru yayo, aba akwiye kunezerwa. Kuba muzima kuri iyo myaka ni umugisha,”.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka’ Mapenzi Run Dunia’, yibukije ko ubuzima bushobora kuba bugufi cyane, kandi benshi bapfa bakiri bato. Yatanze urugero ku bantu bapfa bafite imyaka itatu, ine cyangwa icumi — batarabasha no gutangira inzozi zabo.
Mu gutanga icyubahiro kuri Raila Odinga, Alikiba yavuze ko ubuzima bwe burebure bufite amasomo butanga ku bantu bose, by’umwihariko abageze mu zabukuru barwaniriye uburenganzira, ubutabera n’iterambere muri Afurika.
Ali Kiba yongeyeho ati :“Baba Raila yadusigiye umurage ukomeye. Yabaye intwari si muri Kenya gusa, ahubwo no ku rwego rwa Afurika hose. Yabaye ijwi ry’ubwisanzure n’iterambere,”.
Uyu muhanzi kandi mu gitaramo cye cyabaye ku Cyumweru, habayemo umwanya wo kunamira Raila binyuze mu gufata akanya ko guceceka.
Ibi bije mu gihe Kenya iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga rwabaye ku wa 15 Ukwakira 2025 muri Leta ya Kerala mu Buhinde,rwarasize abatuye Kenya n’Afurika yose mu gahinda kenshi.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’abayobozi b’ibitaro bya ‘Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre ‘byavuze ko yitabye Imana ahagana saa Tattu za mu gitondo azize guhagarara ku mutima ubwo yari mu myitozo yo kugenda n’amaguru mu mbuga y’ibyo bitaro.
Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro , aho yari ari kumwe n’umukobwa we ndetse n’umuganga we bwite.
Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2013.
Ivomo : K24 News .