Umunya –Somalia ukekwaho gusambanya abakobwa yafatitwe mu Rwanda

October 20, 2025

Umugabo wo muri Somalia ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa ndetse no kubafata amashusho ubwo babaga bari gusambanywa n’inyeshyamba yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda .

Inzego z’ubuyobozi muri Somalia zifatanyije na polisi mpuzamahanga(Interpol) zatangaje ko zafatiye mu Rwanda uwitwa Jama Abdi Mohamud, wahoze ari umuyobozi w’ibitaro by’umujyi wa Qardho uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’iki gihugu asubizwa mu gihugu cye.

Uyu mugabo yafashwe kugira ngo akurikiranywe ku  byaha birimo ibyo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko amakuru abyemeza.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Somalia kuri iki Cyumweru  byatangaje ko  iperereza ryagaragaje ko Jaamac yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y’ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Jaamac wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe muri Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko, nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Guverinoma ya Somalia yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na polisi mpuzamahanga  ku bw’ubufatanye mu kumufata no kumwohereza kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Kugeza ubu ntibiramenyekana ni  ba guverinoma y’igihugu izashyikiriza dosiye y’iki kibazo inkiko za Puntland, aho ibyaha bikekwa ko byakorewe mu bihe bitandukanye.

Undi ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari mu maboko y’ubutabera i Garowe, Puntland, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko kugira ngo abakorewe ibyaha babone ubutabera.

Ivomo : Sudan Tribune

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uganda : umupolisi mukuru yapfuye amarabira nyuma yo kwikubita hasi

Next Story

Papa Léon XIV  yagize Umutagatifu umugabo wambajeho Satani

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop