Mu mujyi wa Galena Park, Texas muri Leta Zunze z’Amerika, haravugwa inkuru ibabaje y’umubyeyi ushinjwa kwica umwana we w’imyaka 9 amusize mu modoka ishushye igihe kirekire ubwo yari agiye ku kazi.
Uyu mubyeyi witwa Gbemisola G. Akayinode w’imyaka 36, yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho icyaha gikomeye gishingiye ku rupfu ruturutse ku bushake cyangwa ku burangare bukabije.
Amakuru yatangajwe n’umushinjacyaha wa Harris County, Ed Gonzalez, agaragaza ko ku itariki ya 1 Nyakanga, Madamu Akayinode yajyanye umwana we witwa Oluwasikemi Akayinode, ku kazi aho akorera mu ruganda rwo muri Galena Park.
Icyo gitondo, ngo yamusize mu modoka kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo, amuhaye icupa ry’amazi ndetse afungura utwuma two hejuru tw’idirishya, ariko ntiyamukurikiranye kugeza ubwo yagarutse saa munani z’amanywa .
Iyo saha, nibwo yasanze umwana atagihumeka. Nubwo abaganga bagerageje kumukorera ubutabazi bw’ibanze,ariko ntiyabashije kurokoka. Ibipimo byasohowe n’abakora isuzuma ku mpamvu y’urupfu byemeje ko yazize hyperthermia—urupfu ruturutse ku bushyuhe bukabije bw’umubiri.
Sherifu Gonzalez yavuze ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Nta muntu n’umwe ukwiye gusiga umwana mu modoka, kabone n’iyo yaba ari iminota mike gusa.”
Yongeyeho ko hari igitambaro cyari gitwikiriye igice cy’imbere cy’idirishya, ku buryo byagoraga buri wese wari kunyura hafi kubona ko hari umwana urimo.
Impuguke mu by’ubuvuzi, Dr. Anthony Arredondo, yatangaje ko umubiri w’umuntu iyo ugeze ku bushyuhe buri hejuru ya dogere 102-104, ushobora guhita umererwa nabi, ingingo z’umubiri zigashya cyangwa ubwonko bugahungabana.
Uko igihe kigenda kirenga umwana ari mu modoka ishyushye, niko amahirwe yo kurokoka agenda agabanuka.
Prof. Jan Null, impuguke ku by’imihindagurikire y’ikirere akaba anakurikirana iby’urupfu rwo mu modoka zishyushye, yavuze ko iyi nkuru idasanzwe kuko umwana yari mukuru ugereranyije n’abo bikunze kugwirira.
Ati : “Ni ibintu biba rimwe na rimwe iyo umubyeyi afata icyemezo cyo gusiga umwana mu modoka, atabitewe n’inabi, ahubwo abikoze ashaka gukomeza gahunda ze: ku kazi, mu kabari cyangwa ahandi.”
Nk’uko imibare ya National Safety Council ibigaragaza, abana bagera kuri 38 bapfa buri mwaka bazize gusigara mu modoka zishyushye, kandi n’ubwo habayeho ubukangurambaga n’ikoranabuhanga, uwo mubare ntiwari wagabanuka.
Ivomo : menzmag