Mu karere ka Huye ugukeka amagini n’uburozi bikomeje kwiyongera mu baturage nyuma y’uko moto yari iparitse ku muhanda ifashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka.
Ahagana mu masaha y’i Saa Tanu n’igice z’Amanywa zo kuri iki Cyumweru Tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo moto ifite Puruke nimero RC 222I yari iparitse ku muhanda ugana ahitwa mu i Rango yafashwe n’inkongi y’umuriro igahinduka umuyonga.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarurembo mu Kagari ka Gatwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ,iruhande rwa Motel yitwa 'Life Vision' .
Amakuru UMUNSI twakusanije avuga ko iyi moto yahiye ubwo umwana witwa Niyitegeka Claude wari warahawe akazi ko kuyitwara yari asize ayiparitse ku muhanda ndetse anayisigamo kontake (Urufunguzo rwayo) ajya gufata amafunguro.
Nyuma y’iminota itanu ubwo yarimo afata icyayi yatunguwe no kumva induru iherekejwe n’imbaga y’abantu yari ikikije aho ikibatsi cy’umuriro cyari cyamaze kuzenguruka moto ye.
Bamwe mu bari aho babwiye umunsi.com/ ko b uburyo iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi moto bidasanzwe ndetse ko bishoboka ko yaturutse ku magini n’ibitega nk'uko umubyeyi witwa twahaye izina rya CODE250 yabivuze.
CODE250 yagize ati:"Ngewe uburyo nabonye iyi moto ishya igakongoka byanteye ubwoba ariko njyewe (……) Birashoboka pe ko ari sitani yaba iyigaruje".
Si ku nshuro ya mbere impanuka nk’iyi biba muri uyu Murenge kuko nta n’icyumweru gishize indi moto ihiriye mu Kagari ka Rango mu Mudugudu wa Ntangarugero ,aho nabwo moto yifashwe n’inkongi y’umuriro itaziwe inkomoko n'ubwo hakekwa kuba yari ishaje .
Amakuru agera ku umunsi.com/ yemeza ko n'ubwo iki kinyabiziga cyari gifite ubwishingizi bijyanye n'uko cyari gisanzwe kiri mu muhanda gitwara abagenzi mu buryo bwemewe ;ngo ubwoko bw’ubwishingizi cyari gifite ni ubusanzwe butangwa na buri mu motari wese bugura ibihumbi 115 frw ku mwaka ariko ngo ntabwo bushobora kwishyura igihombo nk’iki cyitaturutse ku mpanuka zo mu muhanda keretse iyo aza kuba yaraguze ubwitwa 'Too risk insurance' butangwaho arenga ibihumbi 800 frw buri mwaka.
umunsi.com/ wagerageje kuvugana n’abarimo Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan ndetse n'uhagaririye Polisi muri aka karere ariko ntibyadukundira ariko turacyashakisha amakuru turabagezaho nitumara kuyabona.


Amafoto/ Amashusho: Gatete Jimmy / umunsi.com/