Umugore wa Justin Bieber yatangije intambara yeruye kuri Selena Gomez

October 19, 2025

Mu gihe hibazwa niba umugore wa Justin Bieber, Hailey Bieber, akiri mu ntambara y’amagambo n’umuhanzi Selena Gomez wigeze gukundana n’umugabo we ; amagambo yatangarije mu kiganiro na WSJ Magazine yatumye ayo makenga yongera kuzamuka.

Hailey Bieber, w’imyaka 28, ubwo yabazwaga uko yakira uburyo sosiyete ye ya Rhode Beauty ihora ihuzwa na Rare Beauty ya Selena Gomez, yavuze ko atajya ahangana n’abantu batagira isomo na rimwe bamusigira.

 Yagize ati: “Sinjya nihatira guhangana n’abantu badantanga ikinyuranyo cy’ubuzima. Kandi biranandya kubona abantu bahora bagereranya ibyo dukora.”

Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana ba Selena babifashe nk’ugushotora ku mugaragaro.

Mu gihe bamwe barimo bashyira mu majwi Hailey ko adashyira mu gaciro, Selena Gomez, w’imyaka 33, yahisemo gusubiza kuri izi mpaka mu buryo bwitonze ariko bwerekana aho ahagaze.

Mu butumwa  yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bwaje gusibwa nyuma y’amasaha make, Selena yanditse ati: “Yavuga ibyo ashaka, ntabwo binshishikaje na gato. Nta cyo bihindura ku buzima bwanjye. Ibi ni ibijyanye no gushaka kuvugwa, si ubwenge. Mukore cyane kurusha kuvuga cyane .”

Yakomeje agira inama abafana be ati: “Bamureke. Hari umwanya kuri buri wese. Nizeye ko ibi bizahagarara.”

Abahagarariye inyungu za Selena bwabwiye ikinyamakuru People ko aya magambo yagaragaje ko Selena atifuza kurwana intambara zitagira umumaro, ariko kandi ko adatinya kugaragaza aho ahagaze.

Nubwo we na Hailey bafitanye ifoto bari kumwe yafashwe muri 2022 mu rwego rwo guhosha ibihuha by’urwango rwari hagati yabo icyo gihe, kuva muri uyu mwaka amagambo yagiye atangazwa n’impande zombi ahora asubiza inyuma urugendo rwo kubana mu mahoro.

Selena Gomez hits back at Hailey Bieber's major dig as she fumes 'she can say what she wants, it doesn't affect my life'

Hari abibaza niba ibi byose bifitanye isano n’ubukwe bwa vuba bwa Selena na Benny Blanco, aho bamwe bavuga ko Justin Bieber—wahoze ari umukunzi wa Selena hagati ya 2010 na 2018 yahise ashyira hanze indirimbo yise “I Do” ku munsi wa nyuma w’ubukwe bwa Selena, abandi bagahita babihuza n’uko yaba yarababaye mu buryo bukomeye.

Hailey Bieber sur Selena Gomez : Je ne ressens pas de compétition avec les gens qui ne m'inspirent pas - Indeksonline. Net

Ubusanzwe, Selena na Justin bari mu rukundo rutajegajega ariko rwarangiye burundu muri 2018. Nyuma yaho, Justin yashatse Hailey, ubu bafitanye umwana w’umuhungu witwa Jack. Gusa, abafana ntibacika intege mu kugarura ibiganiro kuri uru rukundo rusa n’urwabaye amateka.

Ivomo: Daily Mail na People .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusore wakekwagaho kwica umukunzi we yasanzwe muri Muhazi yapfuye

Next Story

Umuhungu wa Perezida Trump yavuze izina rikomeye rishaka gusenyera Se

Latest from Imyidagaduro

Go toTop