Abantu barenga mirongo itatu baguye igihumure,ubwo imbaga y’abantu yitabiraga umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Kenya.
Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ,ibyo byabaye ku munsi wejo ku wa Gatandatu mu kibuga k’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, nubwo inzego z’umutekano zari zahashyize ingabo, polisi n’indege z’iperereza mu rwego rwo kwirinda imvururu zakurikiye ibikorwa byo gusezera ku murambo zari zabaye kuwa Kane no kuwa Gatanu aho abantu batanu bahasize ubuzima.
Abakomeretse benshi ni abaguye igihumure bazira umunaniro no guhangayika, nk’uko byemejwe n’Umuryango wita ku mbabare wa Kenya Red Cross wari wagiye gutabara. Ibyo byakurikiye umuvundo watewe n’abantu bashakaga kwinjira mu kibuga bareba umurambo wa Odinga, mbere y’uko ujyanwa iwabo i Bondo, ku cyumweru.
Guverineri wa Kisumu, Anyang’ Nyong’o, yagaragaje agahinda ku rupfu rwa Raila Odinga, anamushimira uruhare rukomeye yagize mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abaturage. Yavuze ko abantu ibihumbi binjiye mu kibuga cya Jomo Kenyatta-Mamboleo kugira ngo bamusezereho bwa nyuma.
Kuwa Kane, ubwo habaga igikorwa cyo kureba bwa mbere umurambo wa Odinga, ibintu byarushijeho kuzamba ubwo abashinzwe umutekano bakoreshaga imyuka iryana mu maso n’amasasu, bashaka guhosha urujya n’uruza rw’abantu barimo kurwana n’abashinzwe umutekano ;ibi byatumye abantu batatu bapfira i Nairobi.
Kuwa Gatanu naho, ikindi gikorwa cyo gusezera cyabereye mu zindi nyubako z’imyidagaduro i Nairobi, cyarangiye abantu babiri bapfuye abandi 163 bajyanwa mu bitaro nyuma y’umuvundo ukomeye wahabereye.

Kuva umurambo wa Odinga wagezwa muri Kenya ku wa Kane, abantu ibihumbi n’ibihumbi bahise batangira kumusanganira, bamwe bagenda n’amaguru ibirometero birenga 30 baturutse ku kibuga cy’indege cya Nairobi.
Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Kenya William Ruto n’uwa Somalia Hassan Sheikh Mohamud bitabiriye umuhango wo kumusezeraho; aha ni naho mu ijambo ryabo , abavandimwe ba Odinga basabye ko ibikorwa byose byakomeza mu mahoro.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika unafite amamuko muri Kenya, yise Odinga “intwari y’ukuri y’amahoro n’ubwisanzure”, ashimangira ko “yitanze imyaka myinshi arwana ku burenganzira bw’abaturage ba Kenya.”
Nubwo Odinga atigeze atsinda amatora y’umukuru w’igihugu mu myaka 30, uruhare rwe mu gushyira Kenya mu nzira ya demokarasi ntirushidikanywaho.
Ivomo : Citzens na Al Jaazera .