Abanya- Israel baciwe ku kwinjira muri sitade mu mukino wa Europa League uzahuza Aston Villa yo mu Bwongereza na Maccabi Tel Aviv mu gihe umwuka wa politike ushamikiye ku ntambara yo muri Gaza ukomeje kwifata nabi .
Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, ikipe ya Maccabi Tel Aviv yo muri Isiraheli izakina umukino wa Europa League ihura na Aston Villa mu Bwongereza. Gusa, abafana b’iyi kipe yo muri Isiraheli ntibazemererwa kujya kuyishyigikira kuri sitade ya Villa Park i Birmingham, kubera impungenge zikomeye z’umutekano.
Polisi ya West Midlands hamwe n’itsinda ry’inzobere rishinzwe kwemeza niba umutekano ku kibuga wizewe (Safety Advisory Group), batangaje ko bahisemo gufata icyo cyemezo nyuma yo gusuzuma amakuru y’uko hashobora kuvuka imyigaragambyo, cyane cyane bijyanye n’umwuka mubi ugaragara ku isi ku bijyanye n’intambara yo muri Gaza.
Mu itangazo ikipe ya Aston Villa yasohoye, yavuze iti: “Turacyari mu biganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Maccabi Tel Aviv ndetse n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwemeza ko umutekano w’abafana bose ndetse n’abaturage b’aho umukino uzabera ari wo uhabwa agaciro mbere na mbere.”
Ni icyemezo cyamaganiwe kure n’abantu batandukanye barimo n’abanyapolitiki barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yavuze ko ari icyemezo kitari cyo ndetse yongeraho ko inshingano z’abashinzwe umutekano atari ukurinda bamwe ngo birengagize abandi, ahubwo ari ugutuma abafana bose bishimira umukino nta bwoba cyangwa iterabwoba.
Polisi ya West Midlands yavuze ko nyuma y’isuzuma ryimbitse, basanze uyu mukino uri mu kaga k’umutekano muke. Ibyemezo byafashwe byashingiwe ku bintu byabaye mbere, birimo n’imvururu zagize ingaruka zikomeye ubwo Maccabi Tel Aviv yakinaga na Ajax mu Buholandi mu mwaka wa 2024, aho habaye ihohoterwa rifitanye isano n’urwango rushingiye ku idini n’imyemerere.
Ubuyobozi bw’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, [UEFA], bwatangaje ko bwifuza ko abafana bose bazajya bishimira imikino mu buryo bufite ituze, umutekano n’ikaze. Gusa, bwongeyeho ko ibyemezo byose bifatwa n’inzego z’ubuyobozi bw’aho umukino uba uri bubere.
Ibi bije mu gihe mu minsi ishize, hari aho imikino yahuriranye n’imyigaragambyo ijyanye n’intambara iri hagati ya Isiraheli na Gaza, harimo no ku mikino y’amakipe y’ibihugu nka Noruveje n’u Butaliyani.
Ivomo ; Daily Telegraph na London Evening Standard .