Itsinda riyobowe na Kabila ryahiriye kwivuna ubutegetsi bwa Tshisekedi

October 16, 2025

Itsinda rishya ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya  Demokarasi ya Congo ririmo Joseph Kabila  ryitwa “Mouvement Sauvons la DRC” ryavukiye i Nairobi muri Kenya, ryarihiriye gukuraho ubutegetsi  bwa  Félix Tshisekedi.

Iri tsinda ryavukiye mu nama yamaze iminsi ibiri yatumijwe na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya  Demokarasi ya Congo, ryahuje abanyapolitiki banenga ubutegetsi bwa Perezida  Félix Tshisekedi.

 

Gahunda y’abitabiriye uyu muhuro wateguwe na Joseph Kabila

  • Matata Ponyo Mapon, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze amezi make ahungiye mu Bubiligi, nyuma yo gukatirwa imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.
  • Seth Kikuni, uri mu bahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2023
  • Franck Diongo, umaze igihe yarahungiye mu Bubiligi
  • Néhémie Mwilanya Wilondja, wahoze ari umuyobozi w’ibiro  bya Kabila ku butegetsi bwa Kabila
  • Raymond Tshibanda, usanzwe ari umuhuzabikorwa muri Front commun pour le Congo (FCC) ya Kabila
  • José Makila, wigeze kuba Minisitiri ku butegetsi bwa Kabila
  • Richard Muyej,  wahoze ari Guverineri w’Intara ya Lualaba
  • Kikaya Bin Karubi,  usanzwe ari intumwa yihariye ya Joseph Kabila
  • Patient Sayiba

 

Julien Paluku, Minisitiri w’Ubucuruzi muri DRC, yabwiye televiziyo y’igihugu RTNC ko iyo nama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabereye i Nairobi yari igamije “gushuka rubanda ngo yirengagize inama ikomeye iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika isuzuma ishoramari hagati ya Amerika na DRC,” maze asaba Abanye-Congo kudaha agaciro amagambo yatangajwe n’abo banyapolitiki  bashukwa na Kabila.

Mu itangazo ritangiza iri huriro, ryasomwe na Madamu Tshipasa Palia, yavuze ko intego yaryo ari  “ugukura DRC mu kaga k’ubutegetsi bw’igitugu buriho ubu.”

Kabila yashinze iri tsinda nyuma y’uruzinduko yagiriye mu gice cya DRC gifitwe n’inyeshyamba za M23 muri uyu mwaka, aho yavuze ko yagiyeyo mu “biganiro byo kungurana ibitekerezo” bigamije kuzana amahoro muri Congo.

Nyuma yaho, urukiko rwa gisirikare rwamukatiye Kabila igihano cy’urupfu, rumushinja ibyaha by’intambara no gufatanya n’umutwe wa  AFC/M23, icyemezo abagize iryo tsinda rye bise  ko “kidasobanutse” kuko ngo “kirwanya amategeko.”

Abagize iyi  forum bavuze ko DRC ifite ibibazo bikomeye birimo politiki, ubukungu, imibereho mibi y’abaturage, kubura serivisi z’ibanze, gufunga no kuburanisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kunyereza umutungo w’igihugu n’umutungo kamere, umutekano muke mu burasirazuba ndetse n’ubujura.

Abagize iri huriro batangaje ko bemera ingingo 12  zo gukiza igihugu  zatangajwe na Joseph Kabila muri Gicurasi uyu mwaka, kandi basaba Abanye-Congo mu buryo butandukanye  kwirwanaho no kurwanya ubutegetsi bw’igitugu.

Julien Paluku yanenze bikomeye ibi ndetse ananenga Kabila ubwe, avuga ko biteye urujijo uburyo mu itangazo ryabo yise ko  ridasobanutse  bashinje leta  ubwicanyi bubera mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru zigenzurwa n’ingabo za leta, ariko ntibashinje ubwicanyi bubera i Goma na Kivu y’Amajyepfo” bigenzurwa na M23.

Ivomo : Radio Okapi na Kivu 24 News .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Injangwe yarokoye ba sebuja bari bagiye kurya imbeba

Next Story

Ngoma: Umwana w’Ukwezi n’igice yariwe n’ingurube

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop