Injangwe yarokoye ba sebuja bari bagiye kurya imbeba

October 16, 2025

Injangwe yo muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amashusho yafashwe na kamera itabara umuryango w’aba sebuja nyuma yo gukura imbeba yari yapfiriye mu ifunguro yabo.

Injangwe yitwa Wendy, ibana n’umuryango uyifasha kubona ubuzima bwiza wa foster family, yafashwe na kamera yo mu gikoni ishyira umutwe mu isafuriya yari irimo gutekerwamo amafunguro y’umuryango ikuramo imbeba yapfuye.

Iyi nkuru yatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira n’ubuzima bwiza bw’inyamaswa witwa Merced SPCA, ubinyujije ku rukuta rwabo rwa interineti.

Aha ni ho basangije amafoto yafashwe na camera yo mu gikoni, yerekana neza Wendy ikura iyo mbeba yapfuye mu isafuriya iri ku ziko, mu gihe nyirayo yari hanze arimo kugaburira imbwa zabo.

Mu butumwa bwanditswe na Merced SPCA, bagize bati:”Wendy ni injangwe idasanzwe ,yafashwe na camera yo mu gikoni—cyangwa twabivuga nka ‘camera y’uduhinja tw’injangwe’. Twese dukwiye kujya twita ku bandi nk’uko Wendy yabigenje!”

Nyiri Wendy, ubwo yagarukaga mu gikoni, ngo yahise yumva hari ikidasanzwe ku myitwarire y’iyo njangwe. Icyatumye akeka ko hari ibyabanjirije icyo gihe, ni uko Wendy yitwaraga nk’aho hari icyaha yakoze.

Nyirayo yahise ajya gusubiza amaso inyuma areba amashusho ya camera, maze atungurwa no kubona uburyo iyi njangwe yagiye yitonze igakura imbeba mu isafuriya.

Aho yagize ati: “Nk’uko ushobora kubyibwira, uwo munsi twariye amafunguro twatumije hanze y’urugo (takeaway),” nk’uko yabitangarije televiziyo ya KMPH-TV.

Kugeza ubu, Wendy ntacyamuhungabanyije, ahubwo yasize asekeje benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Umuryango wa SPCA wahamagariye abantu gukomeza gufasha injangwe n’izindi nyamaswa zikeneye urukundo, kuko rimwe na rimwe zishobora kubarokora.

Ivomo : telegrafi.com/

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije Kenya

Next Story

Itsinda riyobowe na Kabila ryahiriye kwivuna ubutegetsi bwa Tshisekedi

Latest from Izindi nkuru

Go toTop