Ibihumbi by’abarwanashyaka ba nyakwigendera wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Amolo Odinga, batangiye guteranira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta i Nairobi, aho bategereje umubiri we uturutse mu Buhinde.
Guhera mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, imbaga y’abantu yambaye imyenda y’umuhondo — ibara rimenyerewe muri politiki ye biciye muri ishyaka rye ODM (Orange Democratic Movement) ,yatangiye kugaragara mu mihanda yerekeza ku kibuga cy’indege, mu rwego rwo kwerekana agahinda n’icyubahiro gikomeye bahaga uyu munyapolitiki w’inararibonye uherutse kwitaba Imana.
Umutekano wakajijwe bikomeye ku bibuga by’indege, ku mihanda yinjira mu murwa mukuru ndetse no ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho umubiri wa Raila uzashyirwa kugira ngo rubanda rusanzwe rubashe kuwusezeraho.
Indege itwaye umubiri we itegerejwe kuhagera ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo zo muri iki gihugu, aho Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, n’umuryango wa nyakwigendera bazaba bahari mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Mu itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaminisitiri, Musalia Mudavadi, yavuze ko iki ari igihe cyo kwishyira hamwe no kugaragaza ituze nk’igihugu kiri mu kababaro gakomeye.
Indege ya Kenya Airways (KQ202) igiye kuzana uyu murambo, yabaye indege iri gukurikirwa cyane ku Isi hose nk’uko bitangazwa n’urubuga Flightradar24, iyi ndege yakurikiwe n’abantu barenga 7,080 ku mbuga nkoranyambaga ubwo yari imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Chhatrapati Shivaji Maharaj i Mumbai.

Odinga yapfiriye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam.
Urupfu rwe rwabaye mu masaha ya Saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatatu ku isaha yo mu Buhinde. Yari amaze iminsi itanu yivuriza mu kigo yaguyemo. Yari yaraherekejwe n’umukobwa we n’umuganga we bwite.

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwatangaje ko nyuma y’urupfu rwe, ibindi biri mu maboko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasade y’u Buhinde iri i New Delhi.
Odinga yari asanzwe ajya muri ibyo bitaro nyuma y’aho umukobwa we Rosemary Odinga yabyivurijemo nyuma y’uko yagiraga ikibazo cy’amaso agahuma mu 2017. Icyo gihe yashimiye abaganga kuba barongeye kumufasha akareba mu 2019.
Ivomo : K24news na Citzens .