Uwahoze ari umugabo wa Sia ari kumusaba ibidasanzwe

October 15, 2025

Uwahoze ari umugabo w’umuhanzikazi, Sia yamaze kumurega mu nkinko asaba ko yazajya amuha miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda za buri kwezi zo kumwondora no kumwibagiza ibikomere by’umutima yamuteye nyuma yo gutandukana.

Mu rukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hatangiye kumvwa urubanza rw’icyamamarekazi mu muziki gikomoka muri Australiya, Sia Furler, rurebana na gatanya aheruka guhana na Daniel Bernard, wahoze ari umuganga, ubu usaba ko yajya ahabwa inkunga y’ingaruka z’ubutane ingana na miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Uyu mugabo w’imyaka 47, mu nyandiko zashyikirijwe urukiko yavuze ko atakibashije kwiyitaho mu buryo bw’ubukungu nyuma yo gusezera ku kazi ke nk’umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata abantu barwaye kanseri, agafata icyemezo cyo gufatanya ubucuruzi na Sia, umugore we.

Nyuma yo gutandukana, avuga ko ubu nta kazi afite kandi ngo bisaba imyaka myinshi y’amahugurwa n’ibizamini bikomeye kugira ngo asubire mu mwuga we.

Mu ibaruwa yashyikirije urukiko, Bernard yasobanuye ko ubwo yari akiri kumwe na Sia, babayeho mu buzima buhenze cyane — bakoresha indege zabo bwite, ibiruhuko byo ku rwego rwo hejuru, amafunguro ahenze mu maresitora akomeye, n’abakozi benshi bahembwa buri kwezi.

Ati: “Ntitwigeze na rimwe dutekereza ku ngano y’amafaranga twakoreshaga buri kwezi.”

Sia, w’imyaka 49, uzwi cyane ku ndirimbo zakunzwe nka Chandelier’ na Titanium’, yanditse asaba gatanya muri Werurwe 2025, avuga ko hagati yabo harimo itandukaniro rinini ritatumaga bashobora gukomeza kubana . Bakoze ubukwe mu Ukuboza 2022, kandi bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 1 n’igice.

Daniel Bernard, mu gusaba kwe inkunga, yagaragaje ko Sia ari we winjizaga amafaranga menshi muri urwo rugo, akaba asaba urukiko ko rwamufasha kugira ngo akomeze kubaho mu buzima bujyanye n’ubwo yari asanzwe abayemo. Yanasabye kandi ko Sia amwishyurira ibijyanye n’amafaranga y’abunganizi mu mategeko n’ayo kugenzura imari (forensic accounting).

Abahagarariye Sia ntacyo baratangaza kuri ibi birego, ariko abantu benshi bakomeje gutangarira uburyo umugabo wahoze afite umwuga ukomeye , ashobora gusigara atabasha kwiyitaho nyuma yo gutandukana n’umugore we.

Ibi bibaye mu gihe ibyamamare byinshi muri Hollywood bikomeje kugaragara mu nkiko basaba gatanya cyangwa gusaranganya umutungo, harimo na Nicole Kidman uherutse kwandikira urukiko asaba gutandukana na Keith Urban.

Ivomo : The Sun na Metro .

Sia's estranged husband seeks $250,000 a month in spousal support | Sia  Furler | The Guardian

Sia's Face: 20 Pics Without Her Famous Identity-Hiding Wig | Billboard

Exclusive Booking Agency for Sia - Wasserman Music

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amerika yambuye visa batandatu bashinjwa gushinyagurira uwapfuye

Next Story

DRC yagabye ibitero ku basivili ikimara gusinya amasezerano na AFC/M23

Latest from Imyidagaduro

Go toTop