Mu gihugu cya Zambiya, umuryango wa Emmanuel Chisenga wo mu Karere ka Mpika uri mu gahinda nyuma yo gusanga umubiri w’umwana wabo w’imyaka 16 wishwe urw’agashinyaguro akajugunywa mu mugezi.
Uwo mwana, witwa Gaea Chisenga, yari umunyeshuri wiga mu mwaka wa cumi (Grade 10) mu ishuri rya Kabale Secondary School.
Gaea yari yaburiwe irengero kuwa Mbere tariki 6 Ukwakira 2025 ubwo yavaga mu rugo rwe agiye ku ishuri ariko ntiyahagera kandi ntiyagaruka mu rugo. Nyina na se ba Emmanuel Chisenga, batanze amakuru ku ishuri basanga atigeze anagera ku ishuri. Bahise batangira kumushakisha bafatanyije n’inzego z’umutekano, ndetse banatabaza ku maradiyo n’imbuga nkoranyambaga, ariko byose byaranze.
Hashize icyumweru cyose bari mu bwigunge, kuwa Gatanu tariki 10 Ukwakira, nibwo umuturage utatangajwe amazina yabonye umurambo w’umwana uri kureremba mu mugezi wa Lwitikila, hafi y’ikiraro cya Malambwa ku muhanda wa Mpika–Kasama. Yahise abimenyesha se w’umwana, maze ajya aho umurambo wabonetse ari nabwo yamenya ko ari uw’umwana we.
Abapolisi bahise bahagera bafatanyije n’ishami ry’abashinzwe kuzimya inkongi bo mu mujyi wa Mpika, bakuramo umurambo.
Uyu mwana yasanzwe afite ibikomere bikomeye: mu maso harimo ikibyimba gikomeye, mu mugongo hariho udukomere twakekewa kuba twatewe n’inkoni cyangwa ibindi bikoresho bikomeretsa yaba yarakubiswe, kandi amaboko ye yari aboshye akoreshejwe agatambaro .
Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Muchinga, Denise Moola, yatangarije Chete FM News ko kugeza ubu nta muntu n’umwe urafatwa.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage gutanga amakuru yose bafite yaba afatika cyangwa make, kuko ashobora kudufasha gufata ababa bihishe inyuma y’ubu bwicanyi .”

Umubiri kandi wasanzwe wambaye ubusa uretse ishati y’ishuri yahiyeho utwenge duto yari iruhande rw’uwo mugezi, inkweto ze zasanzwe ku nkombe y’umugezi. Aya makuru yose yatumye inzego z’umutekano zitangaza ko urupfu rwa Gaea rufitanye isano n’ubwicanyi.
Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mpika Urban Clinic kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse (post-mortem) rigamije kwerekana impamvu nyakuri y’urupfu.
Ivomo : Tuuko News .