Umugabo w’imyaka 30 yivuganye Se bapfa ibyatsi by’amatungo

October 12, 2025
1 min read

Umugabo w’imyaka 30 wo mu gace kitwa Kaluni mu gihugu cya Kenya yasize abahatuye mu gahinda gakabije  nyuma yo kwivugana se w’imyaka 68 y’amavuko nyuma yo kugirana amakimbirane ashingiye ku byatsi by’amatungo .

Mu Mudugudu wa Makata, mu kagari ka Kaluni, haravugwa inkuru y’inshamugongo yahungabanyije umuryango mugari w’abatuye iki gihugu ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umugabo w’imyaka 30 yishe umubyeyi we w’imyaka 68 bapfa ibyatsi by’amatungo, bizwi nka “napier grass”.

Nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano zo muri Eregi, uyu mugabo witwa Dennis Lubutze Shikokoti, yagiranye amakimbirane akomeye na se, Christopher Lubutze Shikokoti, ubwo yamutukaga amushinja kumutemera ibyatsi agahita abigurisha atabimusabye n’amafaranga ahawe ntamuheho.

Abatangabuhamya bavuga ko izi mvururu zatangiye nk’uko bisanzwe bigenda mu miryango, ariko bikarenga urugero ubwo Dennis yahitaga afata intwaro gakondo zirimo inyundo , inkoni , n’icyuma cy’ibara ry’icyatsi, maze akabikubita se inshuro nyinshi mu mutwe.

Christopher yakomeretse bikomeye ku mutwe, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Mukumu Mission Hospital n’abagize umuryango we. Ariko abaganga baje gutangaza ko yahise apfa akihagera, bitewe n’ibikomere byaturutse ku rugomo rukabije yakorewe.

Abapolisi bo ku kigo cya Eregi ndetse n’ab’i Kilingili baje gukorera iperereza aho byabereye, batoragura ibimenyetso by’ibanze birimo inyundo, inkoni, umushyo w’icyatsi, ndetse n’agapira k’umweru kariho amaraso, byose bivugwa ko byafatiwe iwe kwa Dennis.

Umuvugizi wa polisi yemeje ko Dennis yatawe muri yombi kugirango akomeze gukurikiranwa, mu gihe umurambo wa Christopher wajyanywe ku buruhukiro bw’ibitaro bya Mukumu, aho ategerejwe gukorerwa isuzuma rya muganga  n’ibindi bikorwa byasabwa n’inzego z’iperereza.

Uyu mugambi mubi wahungabanyije benshi, dore ko icyari isoko y’imibereho – ibyatsi by’amatungo – cyahindutse icyateye umwiryane wateje urupfu rw’uwari se umubyara. Abaturanyi bemeje ko ntacyo bari bazi ku makimbirane hagati yabo, uretse ko bahoraga babona Dennis asa n’uwigunze.

Ubuyobozi bwibukije abaturage ko amakimbirane mu miryango agomba gukemurwa mu nzira z’amahoro, binyuze mu biganiro cyangwa se gutabaza inzego zibishinzwe mbere y’uko bigira ingaruka nk’izi z’akababaro.

Ivomo : Tuuko News.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yishwe  n’abasore ubwo yakizaga umugabo we

Next Story

Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi afashwe yibye moto

Latest from Hanze

Go toTop