Umugore w’imyaka 26 y’amavuko wo muri Uganda yishwe mu buryo buteye agahinda nyuma yo gukubitwa intosho muri nyiramivumbi , ubwo yageragezaga guhagarika imirwano yari imaze kuvuka hagati y’umugabo we n’abasore babiri.
Aisha Masibu, usanzwe acuruza imboga ku isoko rya Kikindu mu gace ka Mbale, yakubiswe ibuye mu mutwe agwa aho ubwo yageragezaga guhosha imirwano yari hagati y’umugabo we n’abo basore babiri byemezwa ko bari hagati y’imyaka 19 na 24, bashinjwa kuba barashakaga gukubita uwo mugabo wari umuzamu w’ahaparikwa imodoka.
Nk’uko byatangajwe na Ismail Gidudu, utwara abagenzi kuri moto (boda boda) unakorera hafi aho, ngo ayo makimbirane yatangiye ubwo abo basore bashakaga kwinjira aho imodoka ziparikwa ngo bahategere umuntu ubabereyemo ideni ry’amashilingi 2,000, ariko umuzamu akababwira ko bamutegerereza hanze.
Ibyo nibyo byatumye bazamura uburakari batangira kumurwanya, ari nabwo umugore we yagerageje kumusanga ngo abakize, bamutera ibuye mu mutwe.
Akimara kwicwa, aba bakekwaho icyaha bahise bahungira mu rugo rwabo ruherereye mu mudugudu wa Kisenyi, akagari ka Nabuyonga, ariko abaturage baho ntibabyihanganiye; bihuriza hamwe bashaka kwihorera, bashaka no kubatwikira muri iyi nzu.
Gusa, inzego z’umutekano ziyobowe n’abapolisi bakuru babiri bakorera muri Mbale barimo SP Mubarak Sunday na SP Kenneth Bakashaba – zahageze ziburizamo ibyo bikorwa by’uruhurirane rw’uburakari.
Amina Namakoye, umwe mu baturage baho, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko byafashe amasaha asaga atanu kugira ngo abakekwaho icyaha bafatwe n’inzego z’umutekano.
Muri uko guterana kw’abantu benshi, ibikorwa byinshi byangiritse, ibicuruzwa biribwa, abandi baturage batamenyekanye na bo bahita batangira kwiba no gutera amabuye abashinzwe umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Elgon, Rogers Taitika, yemeje ko abo basore bombi bari mu maboko ya polisi, bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Masibu.
Amakuru yaturutse ku bayobozi bo mu gace ka Nabuyonga agaragaza ko umwe mu bakekwaho ubwicanyi, uzwi ku izina rya Yusuf waniyise Fifty Fifty, asanzwe azwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Umunyamabanga ushinzwe umutekano muri ako gace, Seku Abdulkarim, yavuze ko Yusuf yari aherutse gusohoka muri gereza aho yari yarakatiwe amezi atandatu, ariko agarutse yongera ibikorwa bye by’ubujura n’urugomo.
Komiseri wungirije uhagarariye Perezida Museveni mu Mujyi wa Mbale, Hussein Kadimba, yasabye ababyeyi kugenzura imyitwarire y’abana babo, anavuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri mu biza ku isonga mu guteza ibyaha mu rubyiruko rw’aho.
Umurambo wa Aisha Masibu wajyanywe ku bitaro bya Mbale City gukorerwa isuzuma ry’ubuvuzi ryimbitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Ivomo : Daily Monitor na Nile Post