Kim Jong Un yashyize hanze intwaro ifite ubushobozi budasanzwe !

October 11, 2025
1 min read

Koreya ya Ruguru yashyize ahagaragara intwaro nshya kandi ikomeye kurusha izindi yohereza misile mu ntera  ndende ;ikaba yayerekanye mu birori by’igisirikare byayobowe n’umuyobozi w’igihugu Kim Jong Un.

Ibyo birori byabaye kuri uyu  wa  Gatanu mu murwa mukuru w’iki gihugu Pyongyang,  byaranzwe no kwerekana bimwe mu bikoresho bya gisirikare bigezweho muri Koreya ya Ruguru, birimo misile z’ubwoko bwa ‘cruise missiles’  zishobora kugenda intera ndende, ndetse n’imodoka zihagurukiraho indege nto (drones). Ariko icyatunguye benshi ni  misile ya Hwasong-20 ICBM,   ikaba “igikoresho cya gisirikare gikomeye kurusha ibindi mu gutwara intwaro za kirimbuzi”.

Nk’uko bitangazwa n’ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru, Korean Central News Agency (KCNA) ,iyi misile ya Hwasong-20,  yashyizwe ku modoka nini ifite amapine 11 ubwo yerekanwaga bwa mbere muri ibyo birori. Hwasong-20 ni kimwe mu byerekana ko Koreya ya Ruguru imaze gutera imbere cyane mu gukora intwaro zikaze.

Urukurikirane rwa misile za Hwasong rwahaye Koreya ya Ruguru ubushobozi bwo kugaba ibitero ku ntera ndende, ariko haracyari amakenga ku rwego rw’ubuhanga bukoreshwa mu kuyobora misile neza.

Abahanga bavuga ko Hwasong-20 ishobora kuba yarakozwe kugira ngo itware intwaro za kirimbuzi nyinshi icyarimwe (multiple warheads), mu gihe  Kim ikomeza kubwira ingabo ze gukomeza kongera ubushobozi ku buryo zahangana n’abanzi.

Nyuma y’ibirori byizihizaga isabukuru y’imyaka 80 y’ishyirwaho ry’ishyaka riri ku butegetsi muri Koreya ya Ruguru (Workers’ Party), Kim  yahamije ko Koreya ya Ruguru ari “umunyamuryango w’inyangamugayo w’imbaraga zishyigikiye ubusosiyalisite” ndetse  ikaba “inkingi y’ubwigenge” ihanganye n’ubutegetsi bw’iburengerazuba bushaka kuganza isi, nk’uko KCNA yabitangaje.

Mu banyamahanga bari i Pyongyang bitabiriye ibyo birori harimo Dmitry Medvedev, visi perezida w’inama y’umutekano y’u Burusiya ndetse n’umwe mu nshuti za hafi za Perezida Vladimir Putin.

Mu biganiro yagiranye na Kim, Medvedev yashimiye Koreya  ya  Ruguru ku bufasha bwayo mu bikorwa bya gisirikare by’u Burusiya  muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya ku wa Gatanu.

Mu gusubiza, Kim Jong Un yabwiye Medvedev ko yifuza gukomeza gushimangira ubufatanye n’u Burusiya no gukorana bya hafi mu bwoko butandukanye bw’ubutwererane kugira ngo basangire intego n’imigambi imwe, nk’uko KCNA yabitangaje.

Ivomo : BBC na  KCNA

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore wari warabuze urubyaro yabyaye uruhinja rupima hafi ibiro bitandatu

Next Story

Umugore yishwe  n’abasore ubwo yakizaga umugabo we

Latest from Hanze

Go toTop