Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari warabuze urubyaro yatunguye abaganga, abaforomo ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi hose nyuma yo kwibaruka uruhinja rufite ibiro bisaga bitandatu .
Mu bitaro bya TriStar Centennial Women’s Hospital biri mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, habaye igitangaza cyatunguye abaganga, abaforomo ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku isi hose.
Shelby Martin, umubyeyi w’umunyamerikakazi, yabyaye uruhinja rufite ibiro 5.8, biba ari rwo runini ruheruka kuvukira muri ibyo bitaro mu myaka itatu ishize.
Uyu mubyeyi, yabaye icyamamare ku rubuga rwa TikTok nyuma yo gusangiza amafoto n’amashusho atandukanye ajyanye n’inda ye nini cyane, yakomeje gutangaza benshi ubwo yahishuraga ibiro umwana we Cassian yavutse afite.
Aho yanditse ati: “Abantu bavuga ko babyaye abana banini, ariko njye nzi icyo bita ‘ball’. Mwizere… nzi ‘ball’.”
Iri jambo ryuje urwenya ryaciye ibintu, rigera ku bantu barenga miliyoni 35, rinakurura ibitekerezo ibihumbi by’abantu bagaragaje amarangamutima atandukanye; bamwe batangaye, abandi barishima, ndetse hari n’abagaragaje impungenge kuri ubuzima bwa nyina.
Cassian yavutse ku isabukuru y’amavuko ya nyina wari warabuze urubyaro, bikaba byaramuteye amarangamutima akomeye, aho yavuze ko uwo mwana ari impano ye ikomeye kurusha izindi.
Nubwo yavukanye ibiro byinshi, byabaye ngombwa ko ashyirwa mu cyumba cy’abana bakurikiranwirwamo iyo bakivuka (NICU), aho yakurikiranwaga ku buryo bwihariye; byumwihariko mu guhabwa umuti unyuzwa mu mutsi ndetse ahabwa umwuka wongerera umubiri ogisijeni.
Mu mashusho yakurikiyeho, Shelby yagaragaje uko yakiriye ibyabaye, anashimira abaganga bamwitayeho igihe yari amaze kubagwa , kuko byabaye ngombwa ko abyara abazwe.
Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo abaganga n’abaforomo twabanye muri uru rugendo rwose. Sinzibagirwa urukundo mwagaragaje ku mwana wanjye Cassian ubwo nanjye mutanyibagiwe.”
Inkuru ya Shelby n’umwana we yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika, nk’uko WSMV News 4 Nashville yabitangaje.
Abantu benshi ku mbuga nka TikTok bagiye batangaza amagambo yuje urwenya rwinshi, bamwe bavuga ko Cassian yiteguye kujya mu ishuri ry’incuke.
Ibitaro bya TriStar Centennial Women’s Hospital byashyize ubutumwa ku rukuta rwabyo rwa Facebook bugira buti: “Nyuma y’agahinda, haza umucyo. Umwaka umwe nyuma yo kubura umwana ku isabukuru ye, Shelby yabyaye impano yihariye: Cassian.”
Ivomo : WSMV News 4 Nashville na aol.com