Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wigaga mu mashuri yisumbuye yimanitse mu mugozi nyuma yo kurambirwa gushyirwaho igitutu cya buri gihe n’ababyeyi be bahoraga bamusaba kuzamura ingano y’amanota abona mu ishuri.
Agahinda n’umwijima ni byose ku Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa gusa rya Kaboson Girls riherereye mu karere ka Bomet, muri Chepalungu , nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yikuyemo ubuzima ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishuri, umurambo w’uwo mukobwa wagaragaye mu bubiko bw’ibikoresho by’ishuri ahagana saa moya za mu gitondo. Ako kanya ubuyobozi bwamenyesheje Polisi, ihita itangira iperereza.
Uwo mukobwa yasize urwandiko rwerekana ko yari afite ibibazo mu muryango, cyane cyane bijyanye n’imyitwarire ye mu masomo.
Raporo ya Polisi ivuga ko mbere y’uko afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, yari yabwiye inshuti ye y’inkoramutima ko afitanye amakimbirane n’ababyeyi be kubera amanota make yazanaga. Bivugwa ko yanandikiye mugenzi we biganaga mu ishami rya Form 4 Central urwandiko rumusezera.
Uwo mwana w’umukobwa yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Longisa County Referral Hospital, mu gihe iperereza rigikomeje.
Ibi byababaje cyane ababyeyi n’abarezi bo muri ako gace, bamwe batangira kwibaza ku ruhare ababyeyi bagira mu guhangayikisha abana babo.
Umubyeyi witwa Erick Langat yabwiye ikinyamakuru K24News ,ati: “Abana bose si bamwe. Ababyeyi bagomba kuba maso ku buryo bafatamo abana babo. Umwana ashobora kugira ibihe bitoroshye ariko aho kugira ngo tumutege amatwi, tumushyiraho igitutu. Ibi bikwiye guhinduka.”
Uru rupfu ruje mu gihe Kenya ikomeje guhura n’ikibazo gikomeye cy’abantu biyambura ubuzima. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rigaragaza ko buri munsi, nibura abantu bane biyahura muri Kenya, bigatuma igihugu kigira umubare munini w’abikura ku isi muri Afurika y’Iburasirazuba.
Raporo ya WHO yo mu 2021 yerekana ko abantu bagera kuri 727,000 biyambuye ubuzima ku isi hose, kandi hafi 73% by’abiyahura batuye mu bihugu bikennye cyangwa biri mu nzira y’amajyambere nka Kenya.
Abahanga bavuga ko nubwo abagabo biyahura ku bwinshi kurusha abagore.
Ivomo : K24News.