Burundi :Umugabo yakubise umugore we kugeza apfuye nyuma yo kubazwa ihaho

October 11, 2025
1 min read

Umugabo wo mu karere ka Kayanza mu gihugu cy’u Burundi yatashye mu rugo yasinze abajijwe ihaho afata umugore we amukubita inkoni ku bice byose by’umubiri kugeza yitabye Imana .

Mu murenge wa Kirema, akarere ka Kayanza, intara ya Butanyerera mu majyaruguru ya Burundi, haravugwa inkuru y’aho umugabo yafashwe n’inzego z’umutekano akekwaho gukubita umugore we inkoni kugeza apfuye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira rishyira ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025.

Amakuru yemejwe n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, avuga ko uyu muryango wari umaze igihe ubanye nabi. Umugabo akenshi yasabwaga n’abaturanyi n’inshuti guhindura imyitwarire ye, ariko bikanga.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango  yabwiye ikinyamakuru Sos Medias Burundi dukesha iyi nkuru ati : “Yari amaze kuba umusinzi utagira icyo akimarira urugo. Yamaraga iminsi mu kabari, ntaboneke mu rugo, nta n’icyo atanga mu byo kurufasha,”

Umuyobozi wa zone ya Kayanza, Audace Minani yemeje ko uwo mugabo yafashwe n’inzego z’umutekano, ndetse ahamya ko ibyabaye bifite isano n’ubusinzi.

Yagize ati: “Twashenguwe n’uru rupfu rutunguranye, rwatumye twongera kwibaza ku ngaruka z’inzoga z’inkorano mu miryango yacu. Buri munsi tubona ibibazo bikomeye bivuka mu ngo kubera ubusinzi.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’amategeko, cyane cyane izikorerwa mu buryo butagenzurwa na leta, kuko zisiga ibikomere bidakira  mu miryango, rimwe na rimwe zikaba intandaro y’urupfu.

Aho yunzemo ati : “Ubuyobozi busaba inkiko gukora iperereza ryihuse, kugira ngo ubutabera butangwe, ndetse bigere no ku bandi bigize akamenyero guhutaza abo babana.”

Kugeza ubu, uwo mugabo ari mu maboko ya polisi, ategereje kugezwa imbere y’ubutabera. Abaturage bo mu Kirema bavuga ko batunguwe n’ubu bwicanyi, ariko kandi banasaba ko hatangwa ubutabera bunoze ku nyungu z’uwitabye Imana ndetse no kuburira abandi bagikoresha urugomo mu ngo.

Ivomo : Sos Media Burundi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugore yabyaye umwana ahita amucengeza mu bwiherero kugeza abuze umwuka!

Next Story

Umunyeshuri yimanitse mu mugozi kubera ababyeyi be bamusabaga kugira amanota menshi

Latest from Hanze

Go toTop