Umugabo yishe umugore amunywesheje cocaine irengeje urugero

October 11, 2025
1 min read

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi nyuma yo kunywesha cocaine umugore we irengeje urugero bikarangira yitabye Imana.

Umugabo w’imyaka 37 wo mu mujyi wa Hialeah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi ku wa Kabiri akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we nyuma y’uko apfuye azize ikiyobyabwenge cya cocaine cyagaragaye ko ari we wamuhaye, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’ifungwa  rye yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Umutekano rwa Hialeah, ku itariki ya 28 Gicurasi saa sita n’igice z’ijoro, abapolisi bitabye telefoni ivuga ko hari umugore utagihumeka, bakihagera basanga umugabo we, Rafael Lujan, ari we wabahamagaye.

Uyu mugabo yemereye abapolisi ko ari we waguriye we n’umugore we cocaine kugira ngo bayikoreshe bombi. Nyuma yo kuyikoresha, yavuze ko yasanze umugore we yikubise hasi mu bwiherero atari kumva, ahita ahamagara ubutabazi bwihuse.

Abakozi ba serivisi za Hialeah Fire Rescue bahise bamujyana mu bitaro bya Palmetto General , aho bapimye amaraso ye basanga arimo ikigero kinini cya cocaine . Yaje kwitaba Imana ku itariki ya 1 Kamena.

Isuzuma ryakozwe na muganga ryemeje ko yapfuye azize ihuriro ry’uburozi buturuka kuri cocaine n’inzoga , byombi byinjiye mu mubiri bivuye mu ikoreshwa ridasanzwe ry’ibi biyobyabwenge.

Ubwo abapolisi basubiraga gusaka urugo rwabo, bahasanze isashe nto irimo ifu y’umweru byaje kwemezwa n’ibipimo ko ari cocaine.

Mu rwego rwo gukurikirana imvano y’urupfu rw’uyu mugore, iperereza ryagaragaje ko kuba Lujan yaraguriye umugore we ibi biyobyabwenge bikamuviramo urupfu, bimugira umufatanyacyaha.

Rafael Lujan yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica umuntu ku bushake (first-degree murder) no gutunga ibiyobyabwenge.

Kuri ubu afungiwe muri gereza ya Turner Guilford Knight, aho ategereje ko urukiko rumumenyesha ingwate agomba gutanga cyangwa igihano gihamye.

Ivomo : .local10news.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Tshisekedi akomeje kugerwa intorezo nyuma yo kugira ibyo asaba Kagame

Next Story

Umugore yabyaye umwana ahita amucengeza mu bwiherero kugeza abuze umwuka!

Latest from Hanze

Go toTop