Perezida Tshisekedi akomeje kugerwa intorezo nyuma yo kugira ibyo asaba Kagame

October 11, 2025
1 min read

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Félix Tshisekedi akomeje guterwa amabuye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ;aho bamushinja gushaka kwicisha bugufi no kudafata uruhande imbere y’u Rwanda nyuma yo guhura Perezida Kagame .

Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama ya Kabiri mpuzamahanga y’iminsi ibiri yigaga ku ishoramari yateraniye i Buruseri mu Bubiligi yiswe Global Gateway 2025 muri iki cyumweru.

Mu gihe Perezida Tshisekedi, yagerageje kongera gufungura umuryango w’ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, iyi ntambwe yahise ikurura igisa n’umwuka mubi ku ruhande rw’abatavuga rumwe na we.

Mu ijambo rye ryo ku wa 10 Ukwakira, Perezida Tshisekedi yasabye u Rwanda kureka inzira y’intambara no guhitamo amahoro, avuga ko igihe kigeze ngo amahanga n’abaturanyi bahitemo kubaka amahoro arambye.

Ariko ntibyatinze, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bahise bamushinja ivangura mu miyoborere.

Claudel André Lubaya, umwe mu banyapolitiki bakunze kugaragaza kutishimira imiyoborere ya Tshisekedi, yavuze ko aya magambo ari imvange y’amagambo adafite umurongo ndetse n’ubushishozi bwe buke mu bya dipolomasi.

Aho yagize ati: “Uyu ni wa muperezida uherutse kuvuga amagambo akomeye ku Rwanda, none asabye amahoro? Ese ni nde uzamenya aho ahagaze?”

Olivier Kamitatu, umuvugizi wa Moïse Katumbi ubu uri mu buhungiro, yavuze ko ibyo Tshisekedi yavuze nta shingiro bifite.

Yagize ati: “Ibi ni ukwivanga kutagira ukwemera. Amahoro nyakuri atangirira mu gihugu imbere, binyuze mu biganiro bigari nk’uko CENCO na ECC babisabye, ahubwo ukajya kuyashakira hanze koko!”

Impuzamashyaka ya Lamuka, ibinyujije ku muvugizi wayo Prince Epenge, yibajije ku budahemuka bwa Perezida Tshisekedi, imushinja gushaka amahoro kuri Kagame ariko kandi anakomeje “intambara yo mu mutwe n’abaturage be.”

 Lamuka isaba ko Tshisekedi yagaruka mu gihugu agashaka “amahoro nyayo n’Abanye-Congo mbere yo kuyaha abandi.”

Nubwo izi mvugo zose zaje zishingiye ku kutumva kimwe ingingo yo guhura hagati y’u Rwanda na RDC  ,ubutegetsi bw’iki gihugu ntibwatinze gusubiza binyuze ku Muvugizi wa Leta, Patrick Muyaya, wavuze ko guhitamo amahoro ari ihame Perezida Tshisekedi yahisemo kuva yagera ku butegetsi.

Tina Salama, umuvugizi wa Perezida, we yagize ati: “Iyi ntambwe n’ishingiye ku mutima n’ubwenge. U Rwanda rugomba guhitamo: gukomeza intambara cyangwa kwemera ikiganza cy’amahoro.”

Ivomo ; Radio Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi ya yoyotse

Next Story

Umugabo yishe umugore amunywesheje cocaine irengeje urugero

Latest from Hanze

Go toTop