Nyuma y’uko ibihuha byasakaye bivuga ko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya country, Dolly Parton, yaba ari mu buzima bubi abandi bakavuga ko yapfuye ; uyu mubyeyi w’imyaka 79 y’amavuko yongeye kwihanangiriza abavuga ibi barimo n’umuvundimwe we wari uherutse gusaba abafana be kumusengera.
Mu mashusho y’iminota ibiri yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, Dolly yagaragaye yicaye ku seti aho yarimo gufata amashusho ku nyubako ya Grand Ole Opry, avuga mu buryo butomoye ati: “Hari ibihuha byinshi biri kuvugwa, ariko nibyo, umuntu abimenya neza iyo bivuye ku nyirabyo. Ntabwo ndwaye cyane nk’uko bikomeje kuvugwa.”
Aya magambo aje nyuma y’uko mushiki we, Freida Parton, abinyujije kuri Facebook, agasaba abantu gusengera Dolly, avuga ko yamaze ijoro aryamye amwifuriza gukira.
N’ubwo byavugwaga mu rukundo, abantu benshi babifashe nk’ibimenyetso by’uko Dolly ashobora kuba ari mu marembera.
Freida yakurikiyeho asobanura ko atashakaga gutera ubwoba abantu, ati: “Namusabiye amasengesho kuko nzi ko akunda gusenga. Ntabwo nashakaga gutuma abantu batekereza ko ameze nabi cyane.”
Nyamara mbere y’iyi nkuru, Dolly yari aherutse gutangaza ko yasubitse ibitaramo bitandatu yari ategerejwemo i Las Vegas mu Ukuboza, ahanini kubera ibibazo by’ubuzima. Byimuriwe muri Nzeri 2026. Ibi nabyo byatumye benshi barushaho kugira impungenge zuko ubuzima bwe bushobora kuba butifashe neza.
Muri aya mashusho ye, Dolly yasobanuye ko hari ibyahungabanyije ubuzima bwe nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Carl Dean, witabye Imana muri Werurwe uyu mwaka ku myaka 82.
Aho yongeyeho ati: “Igihe umugabo wanjye yari arwaye cyane, sinari niyitayeho. Amaze gupfa naradohotse rwose, sinakomeje kwivuza nk’uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko abaganga bamugiriye inama yo gufata umwanya wo kwivuza, ariko nta kibazo gikomeye yari afite.

Dolly kandi yashimiye abantu bamwifurije koroherwa n’abamusengeye, ati: “Ndacyari umuntu ufite ukwemera gukomeye. Amasengesho ndayakenera. Nubwo ntameze neza nk’uko mwabitekerezaga,ariko ntago meze nabi nk’uko bivugwa.”
Uyu muhanzikazi, wavutse mu 1946 muri Tennessee, amaze imyaka irenga 50 mu muziki no mu gukina sinema.
Ni umwe mu bagore bubashywe cyane mu ruganda rwa muzika muri iki gihugu, aho indirimbo ze nka “Jolene” na “I Will Always Love You” zakomeje kumuhesha ishema ku isi yose.
Ivomo : Sky News