Uganda : Umwana w’umusore yishwe ,umurambo we ujugunywa mu cyuzi cy’amafi!

October 10, 2025
1 min read

Mu gihugu cya Uganda ; Umwenjeniyeri wo mu gace ka Kibuku ubwo yarimo asukura icyuzi cy’amafi cye ;yaguye ku murambo w’umwana bigaragaraga ko yari ageze mu gihe cy’ubugimbi umaze igihe kinini yishwe .

Ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, habaye igikorwa cyo gukusanya amakuru no kugenzura ibyabaye ku mubiri w’umwana w’umuhungu utaramenyekana, uri mu myaka y’ubugimbi, wasanzwe mu cyuzi cy’amafi kiri mu Kagari ka Bukaduka, Akarere ka Kibuku.

Uyu mwana yari yambaye umupira w’amaboko magufi w’icyatsi n’umutuku, umubiri we wasanzwe ufite ibimenyetso by’uko wamaze igihe kinini upfuye.

Uyu mubiri wabonywe na Injeniyeri William Kobere, w’imyaka 73, utuye mu Kagari ka Bungole, Umudugudu wa Bungole, mu Murenge wa Buseta, aho ari we nyiri icyo cyuzi cy’amafi.

Kobere yahuruje polisi ku isaha y’i saa kumi n’imwe z’umugoroba, avuga ko yabonye umubiri urimo ibimenyetso bigaragaza ko umaze  igihe kinini witabye Imana, bigatera impungenge ko uyu mwana yaba yarishwe.

Abashinzwe iperereza, barimo n’umukozi ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha ku byaha by’ubwicanyi (SOCO), bahise basura aho umubiri wabonetse, bafata amafoto n’ibindi bimenyetso, banabaza abatangabuhamya.

Umubiri w’uwo mwana wakuwe mu mazi maze woherezwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’umujyi wa Mbale aho ubu hakorerwa isuzuma ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe.

Polisi ya Kibuku irasaba abaturage bose bafite amakuru y’umwana wabuze, cyane cyane ufite imiterere y’uwo mwana wabonetse, kuza gutanga amakuru kugira ngo iperereza rikomeze .

Mu gihe iki kibazo kirimo gukurikiranywa by’umwihariko, abaturage barasabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru by’umwihariko ku bana b’abakiri bato babuze batunguranye mu gace kabo.

ASP Wilfred Kyempasa, umuvugizi wa polisi muri Bukedi North, yavuze ati: “Turimo gukora iperereza ryimbitse ku byabaye kuko dufite impungenge ko uru rupfu rushobora kuba rwaturutse mu gico. Umuntu wese uzi uwo mwana cyangwa ufite amakuru ku byabaye adutere inkunga yo kubimenyesha polisi mu buryo bw’ako kanya.”

Polisi iributsa ko amakuru y’ibanga yose yatanzwe azabikwa kandi agakoreshwa mu gucyemura iki kibazo mu buryo bwihuse kandi bwubahiriza amategeko.

Ivomo ; Daily Express .Ug .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

APR FC yahagaritse abakinnyi babiri baketsweho kuyigambanira

Next Story

Umukobwa w’imyaka 12 yahoraga asambanywa na musaza we; ahungira kwa mukuru we atangira kumuboha

Latest from Hanze

Go toTop