Tim Westwood, wahoze ari umunyamakuru wa BBC Radio 1 ndetse akaba yaranamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’ikiganiro ‘Pimp My Ride’ kuri MTV UK, yagejejwe mu butabera aho ashinjwa ibyaha bikomeye byo gufata ku ngufu no guhohotera abagore bagera kuri barindwi.
Polisi y’i Londres (Metropolitan Police) yemeje ko Westwood, w’imyaka 68, akurikiranyweho ibyaha 15 birimo: gufata ku ngufu inshuro enye, gukora ibikorwa by’urukozasoni inshuro icyenda no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato inshuro ebyiri. Ibi byaha bivugwa ko byakozwe hagati y’umwaka wa 1983 na 2016.
Mu byaha ashinjwa harimo kuba yarakoreye ibikorwa by’urukozasoni ku mukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Fulham mu 1983 ndetse no ku mugore uri mu kigero cy’imyaka 20 mu gace ka Vauxhall mu 1986.
Hagati ya 1995 na 1996, Westwood akurikiranyweho gufata ku ngufu no gukora ibikorwa by’urukozasoni ku mukobwa wari hagati y’imyaka 17 na 18.
Nanone, bivugwa ko hagati ya 2000 na 2001, yateye inda umukobwa w’imyaka 17 cyangwa 18, akanamufata ku ngufu. Mu 2010, hari undi mugore w’imyaka 20 uvuga ko yamufashe ku ngufu i Londres.
Ikindi, Westwood arashinjwa guhohotera umugore i Stroud mu gace ka Gloucestershire mu 2010 ndetse no mu gace ka Finchley i Londres mu 2016.
Umuyobozi ushinzwe iperereza, Superintendent Andy Furphy, yavuze ko gufata icyemezo cyo gutanga ikirego ku ihohoterwa nk’iri bisaba ubutwari, kandi ko abagore bagize icyo batangaza bahawe ubufasha bwose bushoboka.
Yongeyeho ati: “Iperereza riracyakomeje kandi turasaba abandi bose bishobora kuba byarabayeho, cyangwa ufite amakuru, ko batugana.”

Mu itangazo ryatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bwongereza (Crown Prosecution Service), Lionel Idan, umushinjacyaha mukuru, yagize ati: “Twemeje ko hari ibimenyetso bihagije byatuma Tim Westwood agezwa imbere y’urukiko kandi tuzi ko ari mu nyungu rusange.”
BBC nyuma yaje kwemera ko ititaye bihagije ku makuru yari ifite ku myitwarire ye. Nubwo ibyo birego bimaze imyaka, Tim Westwood akomeje guhakana byose avuga ko nta na kimwe muri ibyo yemera.

Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 10 Ugushyingo, aho yitabye urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court.
Ivomo : Metro.co.uk