Ishyirahamwe ry’Abanyasayansi bo muri Suwede (The Royal Swedish Academy of Sciences) ryatangaje ko igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubutabire cya 2025 cyahawe Susumu Kitagawa, Richard Robson na Omar M. Yaghi kubera uruhare rukomeye bagize mu iterambere ry’ibyitwa metal-organic frameworks (MOF).
Aba bahanga bakomoka muri kaminuza zitandukanye: Kitagawa muri Kyoto (U Buyapani), Robson muri Melbourne (Australia), na Yaghi muri Berkeley (Amerika).
Ubu bushakashatsi bwabo bwabafashije kurema ibinyabutabire bigizwe n’uduce duto twubatswe mu buryo buha icyuho kigari ibinyabutabire cyangwa imyuka itandukanye ngo bishobore kunyura muri ibyo byuho.
Ibi bikorwa bifite umumaro munini mu buzima bwa muntu irimo kubika imyuka yangiza ikirere n’ubuzima bwa muntu ndetse no gusukura ibidukikije byandujwe n’imiti irimo uburozi bukoreshwa mu nganda .
Prof. Heiner Linke, umuyobozi w’akanama gashinzwe igisata k’ibihembo bya Nobel mu bijyanye n’ubutabire, yavuze ko MOF ari uburyo bushya bufite ubushobozi budasanzwe bwo guhanga ibikoresho byihariye, bifite imirimo mishya itigeze ibaho mbere.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Kitagawa yavuze ko gutorwa kwe ari inzozi zabaye impamo, yongeraho ati: “Ndifuza gushobora gufata umwuka, nkawutandukanya – nka CO₂ cyangwa Oxygene – maze ibyo bintu nkabihindura ibifitiye akamaro abantu, mbifashijwemo n’ingufu ziva ku bidukikije.”
Ku rundi ruhande, Omar Yaghi unafite inkomoko idasanzwe;bijyanye nuko yavukiye mu muryango w’impunzi z’Abanyapalestina muri Yorodani, aho babanaga n’inka zabo mu cyumba kimwe.
Nyuma y’ibi bihembo yagize ati: “Ubuzima bwanjye bwari urugendo rutoroshye, ariko ubumenyi ni bwo bwampaye amahirwe yo kurenga imipaka. Ababyeyi banjye ntibashoboraga no gusoma cyangwa kwandika neza.”
Yaghi yatangiye gukunda iby’ubutabire afite imyaka 10 ubwo yasomaga igitabo ku binyabutabire. Kuri we,ngo “Ubushakashatsi ni nk’urwobo: uko urushaho kurushakamo, ni ko usanga ibintu biteguye mu buryo bwiza kandi butangaje.”
Ubu bushakashatsi bwatangiye mu mwaka wo mu 1989 ubwo Robson yakoraga igerageza ridasanzwe rihuza imyunyu ya copper n’uturemangingo dufite amashami ane. Nyuma, hagati ya 1992 na 2003, Kitagawa na Yaghi bakomeje ubwo bushakashatsi, bashimangira ko ibyo binyabutabire bishobora gukomera ndetse bikanahindurwa uko ubishatse hakoreshejwe imiterere ya siyansi .
Ibihembo bya Nobel byo muri 2025 byatangiye gutangazwa ku wa Mbere, aho mu buvuzi byahawe Mary Brunkow na bagenzi be, naho kuwa Kabiri, igihembo cya fiziki [ubugenge] cyahawe abahanga batatu bakoze ubushakashatsi kuri quantum tunneling.
Ibirori byo gutanga ibihembo bizaba ku wa 10 Ukuboza 2025, ku munsi hibukwa urupfu rwa Alfred Nobel, washinze ibi bihembo, akaba yari umuherwe w’Umusuwede wavumbuye ikitwa dinamite.
Ivomo ; Euro News , BBC na Al Jaazera.