Igitera cyinjiye muri paruwasi Gaturika ya Muhokya iherereye mu gace ka Kasese mu gihugu cya Uganda , gikanga abakiristu bari mu misa ,bamwe muri bo bakomereka bikomeye nyuma yo gukura imishwaro bagihunga.
Mu gihe abakirisitu bo muri paruwasi Gaturika ya Muhokya, mu karere ka Kasese, bari mu masengesho yo gutangira ukwezi kwahariwe umubyeyi Bikira Mariya, ibintu byafashe indi ntera ubwo igitera cyaje kubinjiramo mu buryo butunguranye, bituma benshi batahwa n’ubwoba.
Ibi byabaye ku wa Gatatu mu masaha y’ikiruhuko, ubwo aba bakirisito bari mu isengesho rya Rozari. Ibi bitera byateje akavuyo kadasanzwe ubwo byinjiraga bigasakuriza bamwe muri aho .
Halima Kabugho, umwe mu batuye agace ka Muhokya Central, yavuze ko izo nguge zari zimaze iminsi zigaragara zizenguruka mu ngo z’abaturage, cyane cyane zigakunda gukanga abagore n’abana.
Aho yagize ati:”Twari tumaze igihe tuzibona zidegembya mu bikari by’ingo z’abaturage. Inzitiro zari zarashyizwe hafi y’ishyamba zabanje gufasha gukemura iki kibazo mu buryo bw’igihe gito, ariko ibi byerekanye ko hakiri icyuho.”
Ubwo izi nyamaswa zinjiraga mu rusengero, abayobozi b’Urwego rushinzwe inyamaswa muri Uganda (Uganda Wildlife Authority – UWA) bahise bahagera byihuse barazifata bazikura mu rusengero nta n’umwe ukomeretse.
Saveri Tushabomwe, wahoze ari umujyanama mu nama njyanama y’aka karere, yavuze ko amasengesho yakomeje nyuma y’aho izi nyamaswa ziviriye mu rusengero.
Yasabye UWA gutanga amahugurwa ku baturage ku bijyanye no guhangana n’inyamaswa zizerera.
Aho yagize ati.”Ibi si ibintu byari bisanzwe. Nibura dukeneye ubumenyi bwatuma tutagira ubwoba cyangwa ngo dukore amakosa igihe duhuriye n’inyamaswa nk’izi,”
Abayobozi ba UWA batangaje ko iyo nguge ishobora kuba yaravuye mu ishyamba rya Pariki y’Igihugu ya Queen Elizabeth, ishobora kuba yarahunze abashimusi bayirukankanye. Bakomeje bavuga ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abaturage kugira ngo ibi bibazo bitazagaruka.
Henry Baluku, undi muturage wari mu rusengero, yavuze ko kuva hashyirwaho uruzitiro rurimo amashanyarazi ku nkengero za Pariki ya Queen Elizabeth, ibibazo nk’ibi byari byaragabanutse cyane.
Ati :”Twari twaramenyereye ituze kuva aho dushyiriyeho uru ruzitiro.” .
Izi nguge zateye impungenge nyinshi abaturage, ari nako zongera kuzamura ijwi ry’abaturage basaba ko habaho ubukangurambaga ku bijyanye n’imibanire y’abantu n’inyamaswa, ndetse n’uburyo bwo gukumira impanuka nk’izi zateza urupfu cyangwa igihombo mu buryo butandukanye.
Ivomo : Pulse Uganda