Bobi Wine arashinja Museveni kumushyiraho igitugu kubera ubwoba amufitiye

October 4, 2025

Bobi Wine arashinja Perezida Museveni gutinya yazamuvana ku butegetsi nyuma yuko ategetse ingabo z’iki gihugu gutambamira ibikorwa bye byo kwiyamamaza byagombaga kubera mu gace ka Iganga.

Ku munsi wejo tariki ya 3 Ukwakira 2025 ,nibwo Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, umukandida Perezida uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Unity Platform (NUP), yabujiwe gukorera ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Iganga n’inzego z’umutekano zirimo igisirikare cya Uganda, polisi na izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano.

Nk’uko gahunda y’amatora yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda ibigaragaza, Bobi Wine yari afite gahunda yo gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Mayuge na Iganga kuri uwo munsi.

Nyuma y’uko abashije kubwira imigabo n’imigambi abari mu ikoraniro rye i Mayuge mu gitondo, inzego z’umutekano zamutambamiye kwerekeza i Iganga, bituma ahitamo guhagarika gahunda yari ateganyije kuhakorera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa X , Bobi Wine yagaragaje ko icyo gikorwa ari ukwivanga mu matora no kubogamira ku ruhande rumwe byakoze na Perezida Museveni kubera kumutinya ko yazamuvana ku butegetsi amazeho ibinyacumi birenga bitatu, avuga ko n’ubwo abandi bakandida ba Perezida bamaze kuhakorera ibikorwa byabo, abayobozi barimo abo mu karere ka Iganga banze kumuha uburenganzira bwo kuhakorera ibikorwa bye.

Yagize ati:”Twabujijwe kwinjira i Iganga na polisi n’igisirikare! Nubwo abandi bakandida babiri ku mwanya wa Perezida bamaze kuhakorera ibikorwa byabo ;Twe abayobozi baho baduhagaritse rwose.”

Yongeyeho ko nubwo bari bamaze kubona umwanya wo kibuga cya Oxford High School, nyiracyo ngo yaje kugibwa mu matwi birangira ateye utwatsi gahunda zabo nyuma yo guterwa ubwoba n’inzego z’umutekano.

Yakomeje avuga ko bagiye kwegera Komisiyo y’Amatora kugira ngo isobanure impamvu abarwanashyaka be babuzwa uburenganzira bwo kwiyamamaza ahantu abandi bemerewe.

Umunyamabanga Mukuru wa NUP, David Lewis Rubongoya, nawe yemeje ibyabaye, avuga ko abasirikare n’abapolisi bababuje gukomeza gahunda yabo.

Ati:”Twakomeje gusabwa gusubira inyuma. Ariko nk’uko abandi bakandida babifiteho uburenganzira, natwe dufite uburenganzira bwo gukorera ibikorwa byacu mu gihugu cyose harimo na Iganga.”

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zagaragaje impungenge zikomeye kuri ibi bikorwa by’inzego z’umutekano, zivuga ko ari uguhonyora amabwiriza y’amatora.

Ivomo : Daily Express .Uganda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo yahamijwe ko icyaha cyo konka abagore bakuze nk’uburyo bwo kwihimura kuri Nyina

Next Story

Barack yatomagije mu buryo bukomeye umugore we Michelle Obama

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop