Umugabo yahamijwe ko icyaha cyo konka abagore bakuze nk’uburyo bwo kwihimura kuri Nyina

October 4, 2025

Umugabo yakatiwe n’urukiko wo mu gace ka Caernarfon muri Wales nyuma yuko ahamwe n’icyaha cyo konka amabere y’abagore batandukanye bari mu myaka ikuze nk’uburyo bwo kwihimura kuri nyina .

Mu rukiko rwa Caernarfon Crown Court, umugabo witwa Jones wo mu gace ka Glan Cadnant, muri Caernarfon, yakatiwe igifungo cy’amezi 15 nyuma yo guhamwa no guhohotera umugore batandukanye  .

Ibi byaje nyuma y’uko yari yarakatiwe igihano gisubitse cy’amezi 16 muri Kamena, azira gukomeretsa uwo mugore, nubwo atari bigamije.

Nk’uko ubushinjacyaha bwabitangaje, Jones n’uyu mugore bahuriye bwa mbere ku muhanda w’abanyamaguru mu mujyi wa Caernarfon. Uwo mugore yabonye ko Jones ananiwe amuha icupa ry’amazi. Nyuma yaho, bakomeje kuvugana binyuze kuri Facebook, ndetse rimwe banahurira mu busitani nijoro aho umugore yari agiye kumusaba guhagarika kumwandikira.

Yavuze ko yumvaga urukundo rwabo rusa n’urw’umubyeyi n’umwana, mu gihe Jones we yavugaga ko ari umukunzi we mu bwa nyabwo.

Mu kiganiro cyabereye muri ubwo busitani, Jones yemeye ko afitiye urwango rudasanzwe afitiye abagore byumwihariko abakuze ndetse ko afitiye ifemba ridasanzwe amabere y’uwo mugore. Yavuze ko yifashishaga kuganira n’abagore b’imyaka nk’iy’uwo mugore nk’uburyo bwo kwihimura kuri nyina utarigeze umwonsa mu bwana bwe.

Hashize iminsi, bongeye guhurira ku muhanda wo gutwariramo amagare ya siporo, basomanye ku bushake, ndetse umugore yemera ko Jones amwonka iminota 10 nkuko ubushinjacyaha bubitangaza. Uyu mugore yaje kwemera ko ibyo byose yabonaga nk’imyitwarire idasanzwe , ndetse ngo ariko byari bimaze kuba igice cy’ibigize imibanire yabo.

Ku itariki ya 14 Nyakanga, Jones yahamagaye wa mugore amubwira ko afite inzara, amusaba kuza iwe. Igihe yahageraga, Jones yamubujije kugenda gusa uwo mugore yahise afata icyemezo cyo kujya kuba mu nzu y’inshuti ye, kubera ubwoba bw’ibishobora kumubaho.

Kurundi ruhande ,Mu rukiko Me Dafydd Roberts wunganiraga Jones, yavuze ko ubu uyu mugabo afite umukunzi mushya kandi ashaka guhindura ubuzima.

Gusa yongeraho ko nubwo uwo mugore avuga ko yagizweho ingaruka, imyitwarire ye igaragaza ko ashobora kuba yari yiteguye guhura na Jones kurusha uko abyemera.

Umucamanza Nicola Jones yavuze ko uwo mugore na we yagaragazaga uruhare rugaragara muri ibyo bikorwa, nubwo yari yagaragaje impuhwe ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bya Jones.

Yamukatiye amezi atatu y’igifungo kubera kurenga ku mategeko, anemeza ko igihano cy’amezi 12 cyari gisubitswe kigomba gusubiraho kinavugururwa, bityo agahabwa igifungo cy’amezi 15.

Ivomo : themirror.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

P Diddy yakatiwe igifungo cy’imyaka 4 n’amezi 2 umuryango we uvuga ko uzajurira

Next Story

Bobi Wine arashinja Museveni kumushyiraho igitugu kubera ubwoba amufitiye

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop