advertising

Advertising

George Weah yanenze icyemezo cya CAF ku gikombe cya Afurika, avuga ko cyangije isura y’umupira wa Afurika

by March 23, 2026
3 hours ago

Umunya Afurika rukumbi watwaye balond’or mu 1995, George Weah, yanenze bikomeye icyemezo cya CAF cyo kwambura Senegal igikombe cya Africa ikagiha Morocco. Yavuze ko iki cyemezo cyangije cyane icyizere n’isura y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika.

Weah yavuze ko iki cyemezo kidafite ishingiro mu mategeko agenga umupira w’amaguru, agaragaza ko amategeko ya FIFA atemerera guhindura ibyemezo byafashwe mu kibuga nyuma y’umukino.

Yagize ati: “Iki cyemezo cyasize inkovu ku mupira wa Afurika, ndetse gitesha icyizere uburinganire, ukuri n’imiyoborere y’umupira ku mugabane.”

Umukino wa nyuma wabereye i Rabat mu gihugu cya Morocco ku wa 18 Mutarama waranzwe n’impaka zikomeye, nyuma y’uko abakinnyi ba Senegal bavuye mu kibuga mu rwego rwo kwamagana ibyemezo by’abasifuzi, birimo igitego cyabo cyanzwe n penaliti yahawe Morocco.

Sadio Mané yaje kuyobora bagenzi be bagaruka mu kibuga, umukino urakomeza. Nyuma yikosa ryari ryateje impagarara, Penaliti ya Morocco yaje guterwa na Brahim Díaz ariko ntiyayinjiza, maze Senegal itsinda 1-0 mu minota y’inyongera.

Nyuma, komite ishinzwe ubujurire ya CAF yahinduye icyemezo cy’umukino, itangaza ko Morocco ari yo yatsinze ku bitego 3-1, ishingiye ku myitwarire ya Senegal.

Weah yakomeje avuga ko umusifuzi ari we ufite ububasha busesuye ku byemezo byo mu kibuga, kandi ko bidakwiye guhindurirwa mu biro. Yagize ko
“Umukino urangiye, ibisubizo byabonetse mu kibuga bigomba kuguma uko biri. Umupira w’amaguru ubera mu kibuga, si mu biro.”

Yanahakanye amakuru yamuvugwagaho ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ashyigikiye icyemezo cya CAF, avuga ko ari ibinyoma.

Mu minsi ishize nibwo Senegal yatangaje ko igiye kujuririra iki cyemezo mu rukiko mpuzamahanga rukemura impaka za siporo, Court of Arbitration for Sport (CAS), aho Weah yavuze ko ayishyigikiye.

Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gushyiraho urugero rubi ku marushanwa azaza, aho amakipe azajya agira impungenge ko ashobora kwamburwa ibikombe nyuma yo gutsinda mu kibuga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Kenya: Abantu bagera kuri 81 nibo bimaze kumenyekana ko bamaze gupfa mu mvura nyinshi imaze ibyumweru yibasira igihugu

Latest from Imikino

Go toTop