advertising

Advertising

Kenya igiye gukomorera Uganda ku kugera ku Nyanja y’u Buhinde binyuze mu muhanda wa gari ya moshi

by March 21, 2026
2 hours ago

Perezida wa Kenya William Ruto na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni batangije ku mugaragaro umushinga wo kwagura umuhanda wa gari ya moshi uzafasha Uganda kugera ku Nyanja y’u Buhinde.

Uyu mushinga wo kwagura gari ya moshi yubatswe n’Abashinwa uzwi nka Standard Gauge Railway (SGR), uzava mu mujyi wa Kisumu muri Kenya ugere mu mujyi wa Malaba uri ku mupaka wa Uganda.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza uwo mushinga, Perezida William Ruto yavuze ko uwo murongo wa gari ya moshi utari uwo kujya ahantu hatagira icyo ugera ho, ahubwo ko ugamije guteza imbere ubukungu no guhindura imibereho muri Kenya. Yagize ati: “Uyu murongo wa Kisumu-Malaba wari ugenewe kuzana iterambere no guhindura ubukungu bwacu.”

Iri yagurwa ry’uyu muhanda wa gari ya moshi ryari rimaze imyaka irenga itandatu ryarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa buhagaritse inkunga yabwo.

Ku ruhande rwa Uganda, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko uwo mushinga uzoroshya cyane gutwara imizigo, cyane cyane ko Uganda isanzwe itunzwe cyane n’icyambu cya Mombasa muri Kenya.

Igice cya mbere cy’uyu muhanda wa gari ya moshi, gihuza icyambu cya Mombasa n’umujyi wa Nairobi, cyuzuye mu mwaka wa 2017.

Ariko nyuma y’uko u Bushinwa bugabanyije inkunga mu mishinga minini y’ibikorwaremezo muri Afurika binyuze muri gahunda yabwo ya Belt and Road Initiative, uyu mushinga waje guhagarara mu gace ka Rift Valley, hasigaye intera irenga kilometero 350 ngo ugere ku mupaka wa Uganda, bituma gahunda yo guhuza ibihugu ihagarara.

Perezida Ruto yongeyeho ko uwo muhanda wa gari ya moshi wagabanyije ibiciro byo gutwara imizigo, wongera umuvuduko n’imikorere myiza, ndetse ugira n’uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Author

Ads

ad

Previous Story

DRC: Abagera kuri 50 baguye mu gitero cya ADF

Next Story

Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

Latest from Hanze

Go toTop