advertising

Advertising

Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe

6 hours ago

Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateguje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe. Ni inkuru azavugamo ibintu bitandukanye birimo uburyo yageze ahantu akibura burundu, ubu akaba arimo arimo arwana no gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko afite inkuru amaranye imyaka n’imyaka abana nazo muri we ariko akaba abona igihe kigeze ngo atobore avuge.

Shaddyboo ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko ataritegura neza ariko vuba byose bizaba byarangiye. Ati “Ese naba niteguye neza? Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko nkirimo kwiyubaka, ndacyarimo gukira, ndacyarimo kwiga guhumekera mu buzima bwari bunyishe. Gusa gukira rimwe na rimwe ntibitegereza igihe cya nyacyo, rimwe na rimwe hari igihe bihera rwagati mu nkubi y’umuyaga.”

Yakomeje avuga ko azatangira avuga agace kamwe ku kandi ubwo azaba arimo avuga inkuru ye. Uyu mugore w’abana babiri, yavuze ko Isi itigeze imubanira ndetse n’abantu baramusonga. Ati “Isi ntabwo yigeze imfata neza buri gihe. Mu by’ukuri yamenaguye ibice byanjye, abantu biba uko. Birenze uko mwe mushobora kubyiyumvisha.”

Aha niho yahise avuga ko mu minsi yashize yarari mu buribwe bukomeye kugeza aho na we atari akimenya. Ati “Mu gihe kinini naburiye mu buribwe, ngerageza kuba ahantu ntashoboraga kuba nanjye ubwanjye nakwimenya.” yakomeje ati “Rimwe na rimwe iyo ubuzima bugoye, abantu barahunga bakihunga, bamwe bakihisha mu guceceka, abandi bakabaho mu bwoba… abandi bo bakihisha mu nzoga.”

Mbabazi Chadia yakomeje avuga ko yasanze mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho abantu bagenda biburira gake gake. Ati “Mwese muzi uburyo nanywagamo, ariko uyu munsi hari ikintu numva; rimwe na rimwe ntabwo inzoga ari izo kwishimisha gusa ahubwo rimwe na rimwe ni ahantu abantu bagenda biburira gake gake.”

Avuga ko habuze gato ngo yibagirwe uwo yari we, gusa ngo muri we hari ikintu cyanze gupfa. Ati “Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we. Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa. Narwanye no gukira n’ubu ndacyarwana nabyo kuko gukira ni urugendo.”

Chadia Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubaka Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza. Ati “Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera, aho nshobora kuba nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye.”

Yakomeje ati “Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha.”

Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe. Ati “Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye.”

Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga uyu munsi cyane ko na Netflix igenda isohora ibice  gake gake.

 

 

Author

Ads

ad

Previous Story

Formula 1 Yasubitse isiganwa ryagombaga kuzabera muri Bahrain na Saudi Arabia Kubera Intambara ikomeje gukaza umurego mu gace ibyo bihugu birimo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop