Intambara iri hagati ya Iran na Amerika ndetse na Israel ikomeje gukaza umurego, aho ibitero bya misile byibasiye uduce twinshi two mu ntara ya Isfahan rwagati mu gihugu cya Iran. Amakuru avuga ko abantu nibura 15 aribo bamaze kugwa muri ibyo bitero.
Iran na yo yatangaje ko yasubije igaba ibitero byinshi bya misile byerekeza muri Israel ndetse inemeza ko yibasiye ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Iraq no muri Kuwait.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko hari Abanya-Iran bamaze kumwegera bashaka kugirana ibiganiro by’amasezerano y’amahoro, ariko ko ibyo basabye bitaragera ku rwego rushimishije kugira ngo haboneke ubwumvikane.
Mu gihe imirwano ikomeje, amakuru aturuka muri Lebanon agaragaza ko abantu 826 bamaze gupfa kubera ibitero bya Israel, mu gihe abarenga 831,000 bamaze guhunga ingo zabo.
Ni mu gihe kandi amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Tasnim News avuga ko ibitero bya Amerika na Israel byibasiye uduce dutuwemo n’abaturage mu mujyi wa Shiraz, umurwa mukuru w’intara ya Fars.
Iyi raporo ivuga ko inyubako z’amazu zituwe n’abaturage zasenywe ku kigero cya 100%, bigateza igihombo gikomeye ku batuye muri ako gace.
Shiraz ni umwe mu mijyi izwi cyane muri Iran, unazwiho ubusitani bwa Eram Garden bwashyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi wa UNESCO.