advertising

Advertising

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yagizwe umuyobozi wa KC2 asimbuye Grolia Mukamabano uheruka gusezera kuri izi nshingano

2 hours ago

 Umunyarwenya Mazimpaka Japhet wari usanzwe ari umunyamakuru kuri Magic FM yamaze kugirwa Umuyobozi wa Televiziyo ya KC2.

Uyu mwanya Mazimpaka awugiyeho asimbuye Grolia Mukamabano uheruka gusezera kuri RBA, tariki ya 26 Gashyantare 2026 kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yasanze umuryango we.

Muri 2020 nibwo Japhet yasabye kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru muri RBA, icyo gihe akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza aho yigaga ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya University.

Nyuma yo kurangiza kwimenyereza umwuga, Mazimpaka yaje guhita ahabwa akazi nk’umukozi kuri Magic FM, aho kugera kuri ubu yakoraga mu kiganiro cya Magic Morning Live gitambuka kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, Saa 6h00 – 10h00, akaba kandi yajyaga akora no mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Samedi Détente kuri Radio Rwanda.

Author

Ads

ad

Previous Story

Somalia Yaburiye Israel ko itazemera Mugambi wayo wo Kubaka Ikigo cya Gisirikare muri Somaliland

Latest from Imyidagaduro

Go toTop