Perezida wa Leta Zunze Ubumwwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kidakeneye ubufasha bwa Ukraine mu kongerera imbaraga uburyo bwo kurinda ibitero bya drone ziraswa na Iran, mu gihe intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ikomeje gukaza umurego.
Mu kiganiro yagiranye na Fox News cyatambutse ku wa 13 Werurwe 2026, Trump yavuze ko Amerika ifite ubumenyi buhagije mu bijyanye na drone kurusha ibindi bihugu.
Yagize ati: “Oya, ntidukeneye ubufasha bwa Ukraine mu kurwanya drone. Tuzi byinshi kuri drones kurusha abandi bose. Dufite drones nziza kurusha izindi ku isi.”
Aya magambo aje nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yari yatanze icyifuzo cyo gusangiza Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ubunararibonye n’ikoranabuhanga Ukraine ifite mu kurwanya drone z’umwanzi, cyane cyane izo ivuga ko zikorwa na Iran.
Zelenskyy yari yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufasha mu kurinda ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Jordan, ndetse anatangaza ko ibihugu birenga 10 byamaze gusaba Ukraine ubufasha muri uru rwego.
Yongeyeho ko inzobere za Ukraine zoherejwe no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Saudi Arabia, Qatar na United Arab Emirates kugira ngo bifashe mu guhangana n’ibitero bya drones.
Ukraine imaze igihe isaba gusangira ubumenyi ifite mu bijyanye na drone kuri Amerika, mu gihe na yo ishaka kunganirwa mu kubona uburyo bwo kwirinda ibisasu bya misile. Ariko amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Trump bwari bwaranze iki cyifuzo bwa mbere ubwo Zelenskyy yasuraga White House mu mwaka ushize.
Intambara hagati y’uburusiya na Ukraine yakomeje kurangwa no gukoresha drones ku rugero runini, aho bivugwa ko u Burusiya bwohereza drone ziri hagati ya 150 na 200 ku munsi zigaba ibitero muri Ukraine. Perezida Zelenskyy yavuze ko hagati y’ukwezi ku Ukuboza 2025 na Gashyantare 2026, u Burusiya bwohereje drone zigera hafi ku 19,000.
Ibi byose bibaye mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati yakajije umurego nyuma y’uko Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare, bigatuma Iran na yo irasa misile na za drone ku bihugu bitandukanye byo muri ako karere. Ibi byagize ingaruka ku isoko ry’ingufu ku isi, cyane cyane nyuma y’uko Iran ifunze umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% bya peteroli yoherezwa ku isi.