advertising

Advertising

Somalia Yaburiye Israel ko itazemera Mugambi wayo wo Kubaka Ikigo cya Gisirikare muri Somaliland

by March 13, 2026
2 hours ago

Guverinoma ya Somalia yaburiye Israel ivuga  ko ubutaka bwayo budakwiye gukoreshwa nk’ahantu ho gutangiriza ibikorwa bya gisirikare by’ibindi bihugu, nyuma y’amakuru avuga ko Israel ishobora kubaka ikigo cya gisirikare mu gace ka Somaliland.

Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Somalia, Ali Omar, yabwiye Al Jazeera ko umugambi nk’uwo ushobora gutuma Somalia yinjira mu makimbirane mpuzamahanga no kongera guhungabanya umutekano mu karere k’ihembe rya Afurika.

Yagize ati: “Somalia ntishaka kubona ubutaka bwayo bukoreshwa mu ntambara z’amahanga cyangwa mu bikorwa byakongera guhungabanya akarere kamaze igihe gafite ibibazo by’umutekano.”

Aya magambo aje nyuma y’aho ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Bloomberg n’ibindi, bitangaje ko Israel iri gutekereza kubaka ikigo cya gisirikare hafi y’icyambu gikomeye cya Berbera giherereye ku nyanja  hafi y’ikigobe cya Aden.

Minisitiri Omar yavuze ko guverinoma ya Somalia ari yo yonyine ifite ububasha bwo kugirana amasezerano ajyanye n’umutekano cyangwa ibijyanye na gisirikare ku izina ry’igihugu. Yavuze ko ibiganiro byose birebana n’ibigo bya gisirikare by’amahanga ku butaka bwa Somalia bikozwe hatabayeho uruhushya rwa guverinoma nta gaciro byagira mu mategeko.

Intara ya Somaliland katangaje ko yasabye ubwigenge kuva  mu 1991, ariko kugeza mu mpera za 2025 nta gihugu na kimwe cyari cyayemeza nk’igihugu cyigenga kugeza igihe Israel yagatangarije ko yemera ubwigenge bwayo mu Ukuboza 2025.

Mu minsi ishize, umwe mu bayobozi ba Somaliland, Khadar Hussein Abdi, yavuze ko igihugu cyabo gishobora kugirana umubano  na Israel ushobora kuba urimo ibintu byinshi bitandukanye, nubwo yavuze ko ikibazo cyo kubaka ikigo cya gisirikare kitari cyaganirwaho ku buryo burambuye.

Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Israel na Iran akomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu biri gutuma amaso y’isi yose yerekeza ku kureba uko hakemuka ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli dore ko iyi ntambara nikomeza, izagira ingaruka ku bihugu byinshi

Author

Ads

ad

Previous Story

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain-Guillaume Bunyoni Yarekuwe by’Agateganyo ku mpamvu z’Ubuzima

Next Story

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yagizwe umuyobozi wa KC2 asimbuye Grolia Mukamabano uheruka gusezera kuri izi nshingano

Latest from Hanze

Go toTop