advertising

Advertising

José Mourinho Yahagaritswe Iminsi 11 Nyuma yo Gutongana n’Umutoza Wungirije wa FC Porto

by March 13, 2026
2 hours ago

Umutoza w’ikipe ya SL Benfica, José Mourinho, yahagaritswe iminsi 11 n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru muri portugal nyuma yo guterana amagambo n’umutoza wungirije wa FC Porto mu mukino ukomeye usanzwe uhuza aya makipe y’amakeba uzwi O classico.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Mourinho ahawe ikarita itukura mu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 ku Cyumweru gishize. Ibi bituma atazatoza Benfica mu mikino ibiri iri imbere.

Akanama gashinzwe imyitwarire kavuze ko Mourinho ari we watangiye ayo makimbirane nyuma yo gukora ikimenyetso akoresheje urutoki n’igikumwe, anabwira umutoza wungirije wa Porto, Lucho González, ko aciriritse. Ibi byatumye González yuzura uburakari maze amusubiza amwita umugambanyi.

González na we yahanishijwe igihano cyo guhagarikwa umukino umwe ndetse n’iminsi umunani.

Mourinho yahawe kandi igihano cy’umukino umwe kubera ikarita itukura yahawe mu minota ya nyuma y’uwo mukino, aho yasohotse mu gace k’abatoza akagerageza gutera umupira werekeza ku ntebe y’abasimbura ba Porto mu gihe yishimiraga igitego. We yavuze ko yari agamije kuwutera mu bafana bari mu bibuga.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Portugal, Mourinho azasiba umukino Benfica izakiramo FC Arouca ku wa Gatandatu, ndetse ntazaba ari ku ntebe y’abatoza mu mukino uzahuza Benfica na Vitória de Guimarães ku wa 21 Werurwe.

Ikipe ya Benfica yatangaje ko itishimiye ibi bihano, ivuga ko “bitaboneye kandi bidafite ishingiro,” ndetse ko igiye kujuririra iki cyemezo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yagizwe umuyobozi wa KC2 asimbuye Grolia Mukamabano uheruka gusezera kuri izi nshingano

Latest from Imikino

Go toTop