Umuhanzi ukomeye muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, Harmonize, byamenyekanye ko kugira ngo atandukane n’umutaliyanikazi wahoze ari umugore we Sarah Michelotti, byamutwaye asaga miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda, angana n’ibihumbi 50 by’amayero.
Mu 2019, Harmonize na Sarah bakoze ubukwe. Icyakora nyuma y’umwaka umwe gusa babana, umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi bituma batandukana mu 2020. Inkuru zo gutandukana kwabo zakomeje kugirwa ibanga kugeza ubwo Harmonize atangarije ko yatangiye kugirana ibibazo n’uyu wari umugore we, nyuma yo kumenya ko yari asanzwe afite umwana w’umuhungu mbere y’uko bakora ubukwe.
Nyuma yo gutandukana, Sarah yareze Harmonize asaba ko yahabwa indishyi z’akababaro, avuga ko hari byinshi yari yaratanze mu kumushyigikira mu gihe bari bakiri mu rukundo.
Nyuma yo kubiganiraho, Sarah na Harmonize bahisemo kudakomeza kujya mu manza, bafata icyemezo cyo gukemura ikibazo cyabo mu bwumvikane. Bemeranyije ko Harmonize amwishyura amafaranga arenga miliyoni 84 Frw angana n’ibihumbi 50 by’amayero.
Biravugwa kandi ko nyuma yo gushyira ku ruhande ibibazo by’iri tandukana, Harmonize yongeye gusubukura umubano we na Kajala Frida baherutse kwemeranya kubana by’iteka ryose.