advertising

Advertising

Trump yasabye Australia guha ubuhungiro ikipe y’abagore ya Iran y’umupira w’amaguru babyanga Amerika ikabyikorera

by March 10, 2026
5 hours ago

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo ukomeye ku buyobozi bwa Australia ku wa Mbere, abasaba kudategeka ko ikipe y’igihugu ya Iran y’abagore mu mupira w’amaguru isubira iwabo, mu gihe ifatwa nk’iyagambaniye igihugu kandi cyiri mu ntambara.

Iyi kipe iri muri Australia aho yari yitabiriye irushanwa ry’igikombe cya Aziya mu bagore, ariko ubu ihangayikishijwe n’umutekano wayo nyuma y’uko mu mukino utangira iri rushanwa wayihuje na Koreya y’Epfo, iyi kipe yanze kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, aho ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo kugambanira igihugu cyababyaye kandi kiri mu ntambara na Amerika na Israel. Ibi byatumye bamwe batangira gusaba ko aba bakinnyi barindwa mbere yo gusubizwa iwabo kuko umutekano wabo utizewe.

Umuryango witwa Australian Iranian Council wandikiye Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Australia, Tony Burke, usaba leta kureba uburyo aba bakinnyi barindwa mu gihe bakiri muri icyo gihugu. Uwo muryango wagaragaje impungenge ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe baramuka basubiye muri Iran.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko byaba ari ikosa rikomeye gutuma aba bakinnyi basubira muri Iran. Yagize ati: “Australia irimo gukora ikosa rikomeye ryo kureka ikipe y’abagore ya Iran ngo isubira mu gihugu cyabo, aho bishoboka cyane ko bashobora kwicwa. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ntimubikore – mubahe ubuhungiro. Niba mutabishaka, Amerika izabakira.”

Icyakora, Umuyobozi wungirije wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi muri Australia, Matt Thistlethwaite, yavuze ko leta idashobora kugira icyo itangaza ku bibazo bireba umuntu ku giti cye kubera impamvu z’ubwirinzi bw’amakuru bwite.

Gusa  amakuru aravuga ko abakinnyi batanu bo muri iyi kipe ya Iran bamaze gutoroka ikipe yabo babifashijwemo na polisi ndetse biravugwa ko aba batorotse bashobora kuba bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa nubwo bamwe mu bakinnyi biyi kipe batangiye gutoroka, umutoza w’iyi kipe ya Iran, Marziyeh Jafari, ubwo yaganiraga n’ikigo cy’itangazamakuru cya Australia , yatangaje ko we n’ikipe ye bifuza gusubira mu gihugu cyabo vuba bishoboka.

Iyi kipe yari yageze muri Australia mbere y’uko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaba ibitero  kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibyo bitero byaje no gutuma umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei,yicwa.

Author

Ads

ad

Previous Story

Basketball: APR BBC yaguze umukinnyi watwaye NBA inshuro ebyiri

Next Story

Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Latest from Imikino

Go toTop