advertising

Advertising

Putin yavuze ko nubwo Isi ikomeje guhangayikishwa n’ibikomoka kuri peteroli, u Burusiya bwo bwiteguye kuyigurisha mu Burayi mu gihe baba bumvikanye

by March 10, 2026
3 hours ago

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko intambara iri kuba hagati ya Amerika na Israel kuri Iran yatangiye guteza ikibazo gikomeye cy’ingufu ku isi, anaburira ko umusaruro wa peteroli ushingiye ku nzira ya Hormuz ushobora guhagarara burundu mu gihe cya vuba.

Mu nama yagiranye n’abayobozi ba guverinoma n’abayobozi b’ibigo bikomeye bitunganya peteroli na gaze mu Burusiya, Putin yavuze ko gufunga cyangwa guhungabanya umuhora wa Hormuz bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose, kuko ari umwe mu mihora inyuramo igice kinini cya peteroli na gaze byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Muri iyi minsi y’intambara hagati ya Amerika, Israel na Iran, ibiciro bya peteroli byarenze amadorari 100 ku kagunguru, bikaba ari bwo bwa mbere bibayeho kuva mu mwaka wa 2022. Ibi byatewe ahanini n’uko umuhora wa Hormuz, unyuzwamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze byoherezwa ku isi, uri mu bibazo bikomeye kubera intambara iri muri Iran.

Putin yavuze ko mu gihe ibintu byakomeza gutya, mu kwezi kumwe gusa umusaruro wa peteroli uva mu bihugu bishingira kuri uwo muhora ushobora guhagarara. Perezida Putin kandi yavuze ko u Burusiya, buri mu bihugu bya mbere byohereza peteroli nyinshi ku isi kandi bufite ububiko bunini bwa gaze , yavuze ko rero bwiteguye kongera gukorana n’ibihugu byo mu Burayi mu gihe byaba byifuza gusubira mu bufatanye bw’igihe kirekire.

Icyakora, mu myaka ine ishize ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi byagabanyije cyane kugura peteroli na gaze byo mu Burusiya, bitewe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse n’ibihano byafatiwe u Burusiya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’ibihugu bikize cyane ku Isi byibumbiye mu muryango wa G7.

Gutakaza isoko ry’u Burayi byatumye u Burusiya buhindura umuvuno maze bugatangira kugurisha peteroli na gaze ku bihugu byo muri Aziya ku giciro kiri hasi ugereranyije n’icyari gisanzwe.

Putin yavuze ko ibigo by’u Burusiya bikwiye kubyaza umusaruro ibibazo biri mu Burasirazuba bwo Hagati, nubwo yagaragaje ko izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli rishobora kuba ari iry’igihe gito. Yavuze ko amafaranga ava kuri peteroli na gaze agize hafi kimwe cya kane cy’ingengo y’imari ya leta y’u Burusiya.

Ni mugihe ibihugu bigize G7 byatangaje ko byiteguye gufata ingamba zikenewe mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku isi.

Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gukorana n’u Burayi, ariko ko hakenewe ibimenyetso bigaragaza ko na bwo bwifuza kongera ubwo bufatanye kandi ko bwiteguye kubwubakira ku buryo burambye kandi buhamye.

Mbere y’intambara ya Ukraine, u Burayi bwaguraga hejuru ya 40% bya gaz yabwo mu Burusiya, ariko imibare ya 2025 igaragaza ko gaze iva mu Burusiya, yaba inyuzwa mu miyoboro cyangwa mu bwato, yari isigaye igize 13% gusa by’ibitumizwa  n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Burusiya.

Author

Ads

ad

Previous Story

Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

Next Story

Umuhanzi Harmonize yishyuye uwahoze ari umugore we miliyoni 84 Frw

Latest from Hanze

Go toTop